Umugore n’umugabo batandukanye burundu bapfa Messi na Ronaldo

Impaka z’urudaca hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi zatangiye mu myaka ya za 2007, kugeza ubu abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi ntibarabasha kumvikana ku waba arusha undi ubuhanga mu gukina umupira w’amaguru kuko nta mibare ihamye igaragaza itandukaniro ry’ubuhanga bw’ababagabo bombi bihariye ruhago mu myaka icumi ishize ndetse umuntu atatinya kuvuga ko bigikomeje.

Nyuma yaho ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya Potugal na Argentine zisezerewe mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2018 gikomeje kubera mu Burusiya, umuryango ukomoka mu Burusiya ugizwena Bwana Arsen na Madamu we witwa Lyudmila, wasabye ubutane bwa burundu [Divorce], babitewe no kutumvikana ku mukinnyi mwiza urusha undi hagati ya Ronaldo na Messi.

Nkuko ikinyamakuru Irishpost cyanditse iyi nkuru kibitangaza, ngo ibi byabaye ubwo, Arsene yishimiraga igitego Messi yatsinze Nigeria tariki ya 26 Kamena 2018, agahita anategeka umugore we kwemera ko Messi ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose.

Ibi rero umugore yahise abitera utwatsi, bajya impaka nyinshi, bucya mu gitondo bajya kwaka Gatanya ya burundu, bava ku rukiko rwa Chelyabinsk bayandikiwe.

Yaba Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bombi ibihugu byabo byasezerewe mu mikino ya 1/8 cy’irangiza nyuma yaho Portugal isezerewe na Uruguay mu gihe Argentine yo yasezerewe n’u Bufaransa.

Ese wowe ubona hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi urusha undi ubuhanga ari inde?

Ushobora kutwandikira ahabugenewe igitekerezo cyawe ukanagisangiza abandi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Anandi Kuya 8-07-2018

Mugabanye ubutswa n’ubucuruzi.Uba umuhanga iyo uwo murushanwa yatsinzwe ,none bose baratashye urumvako ntawe urusha undi.Umuhanga ni Hazard,Modric,Mbappe na Hary cane

Mutagatifu Kuya 7-07-2018

Bose nabaswa ubuse bagarajiki ariko cyanne mess nurukwavu rwibereyaho umupira wararangiye ntamupira wamaguru ucyiba kwisi

vital ndayambaje alkaabat Kuya 6-07-2018

messi always is number one

Nahimanah Kuya 6-07-2018

mwitondere umupira ufite Ibindi bintu uhishe byimyuka mibi mwitonde nukuri turi mubihe birushe
nugusenga byonyine gusa Knd Imana izadufasha cyakora bafashe umwanzuro mwiza aho kugira Ngo bicane

joy Kuya 6-07-2018

messi arashoboye msza

soki Kuya 6-07-2018

ni Ronaldo

soki Kuya 6-07-2018

ni Ronaldo

kiki Kuya 6-07-2018

Nawe se utangije izindi mpaka ngo indi miryango itane? Nta gitekerezo natanga umaze kuvuga bino.

Manzi immaculee Kuya 6-07-2018

Bose baranganya nikombibona

frank ngabo Kuya 6-07-2018

mwaramutse nifuzaga kuvugana namwe kuri telephone bishobotse mwampamagara 0787936450