Ukuri ku isenyuka ry’urukundo rw’umuhanzi Sano Olivier n’umukunzi we biteguraga kubana

Nyuma y’amezi make umuhanzi Sano Olivier asezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwera Carine uba muri Amerika ubukwe bwabo bwapfuye habura amezi ane.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yaguriye Sano Olivier imodoka n’ubu akaba ari iyo agendamo. Ngo yanamuguriye kandi ikibanza akigurisha batabivuganye iba imwe mu mpamvu yo gutandukana.

Bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda mu mezi atatu ashize muri uyu mwaka wa 2019.

Ku rubuga rwa Instagram rwa Sano Olivier biragoye kubona ifoto ye n’uyu mukobwa ihamya ko basezeranye imbere y’amategako nyamara bakiva mu Murenge uyu musore yasakaje amafoto ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko yayasibye yose mu minsi ishize.

Kopi y’urwandiko rw’ubugure, igaragaza ko Sano Olivier yagurishije ikibanza gifite: 15 m n’ubugari 22 m n’uwitwa Ntakirutimana Djuma.

Ikibanza yakigurishije Miliyoni 8 Frw. Yaba Sano Olivier ndetse n’inshuti ze za hafi bavuga ko uyu musore yafashe ikiruhuko mu rukundo no gutekereza ku byo arimo niba koko azabana n’uyu mukobwa, gusa ku rundi ruhande anahamya ko ubukwe butazaba.

Ni ibintu byatunguye benshi bari bategereje ubukwe bw’uyu musore na Uwera Carine mu Ukuboza uyu mwaka, bukaba bupfubye habura amezi ane.

Hari amajwi y’uyu mukobwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba avuga uburyo yizeye uyu musore, akamuha umutima wese nyamara atazi ko amukurikiyeho imitungo.

Yumvikana avuga ati “Uri umuhemu, uri umutindi, nta n’aho utaniye n’abantu bicanye. Nawe uri umwicanyi kuko wishe umutima wanjye, nta na kimwe uzigera ugeraho mu buzima bwawe ngo ugire amahoro n’ubugome ukoze bungana gutyo.”

Mu ijwi ririmo ikiniga cyinshi, uyu mukobwa yumvikana yishyuza Sano Olivier imitungo ye yose yamuhaye azi ko ayihaye umugabo we.

Ati “Ibi bintu ntabwo birangirira aha. Unsubize ibyanjye naguhaye iyo mitwe mwagiye gukina, ukankoresha Umurenge w’ibinyoma, ukaba uriho urabyivugira. Mfite ibyangombwa bigagaraza ibyo naguhaye, ugende ubimpe kuko sinakuguze ntiwagurishwaga.”

Imvano y’isenyuka ry’uru rugo ngo ni ukutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo, aho Sano yagiye asaba umukunzi we amafaranga y’umurengera bakagera n’aho babipfa.

Uwera Carine uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari amaze imyaka itatu akundana n’uyu muhanzi. Muri Mutarama nibwo yamwambitse impeta nk’ikimenyetso cy’uko bazabana.

Urukundo rw’umuhanzi Sano Olivier n’umukunzi we rwajemo kidobya nyuma y’amezi atatu bavuye mu Murenge

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Danny!! Kuya 9-08-2019

Rubanda bakinisha Imitima n’imitungo by’abagore n’abakwobwa mbifatiye kugahanga!!!

Utarahinduka ihene ngo ajye arisha ntabwo aba azi ubugome bw’umukobwa/umugore warakaye!! Umuvandimwe abishobiye yasaba imbabazi hakiri kare umukobwa ataramaramaza!!!

Dore ahwo nibereye!!! Sano umunsi uzaba uri guhebebeba sinzaba mpari!!

Coco Ba Kuya 6-08-2019

Ese abavuga Imana Bose buriya n’iyo mu ijuru cg basogaye bavuga n’indi itari iyo mu ijuru?koko niba Sano yarumvaga afakeneye kuba umufasha wa Carine kuki yamutesheje igihe? Kuki c yemeye umutungo we sinzi ukuru ariko Imana idahemuka izaguhana kdi izamwishyura