Uko amakipe azahura muri ’Bundesliga’ izasubukurwa mu mpera z’igitaha

Nyuma yuko shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Budage “Bundesliga” n’icya Kabiri zombi zemerewe kongera gukinwa mu mpera z’uku kwezi nyuma y’igihe kigera hafi ku mezi abiri zihagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, ubu tuvugana uko amakipe azahura ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2020 imikino isubukuwe byamenyekanye.

Bundesliga yahagaritswe muri Werurwe hagati ubwo Bayern Munich yari ku mwanya wa mbere, irusha amanota ane Borussia Drortmund ya Kabiri mu gihe haburaga imikino icyenda ngo iyo shampiyona isozwe.

Amakipe yo mu byiciro bibiri bibanza yari yemerewe gusubukura imyitozo guhera tariki ya 7 Mata, agakora hubahirijwe amwe mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2020, nibwo hashyizwe hanze gahunda y’uko amakipe azahura guhera ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020 ubwo imikino izaba isubukuwe mu Budage.

Ibi bivuze ko shampiyona y’u Budage ibaye iya mbere yemerewe gusubukura imikino i Burayi.

Bije nyuma yuko ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi, Chancelière w’u Budage, Angela Merkel atanze uburenganzira ko umupira w’amaguru ushobora kongera gukinwa muri icyo gihugu ndetse atari ngombwa ko abakinnyi babanza gushyirwa mu kato.

Gusa Angela Merkel yavuze ko nubwo imikino izasubukurwa mu mpera z’uku kwezi, izajya iba mu muhezo, nta bafana bari ku kibuga.

Mu Cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu, DFL, ryatangiye gupima abakinnyi Coronavirus ndetse mu bipimo bisaga 1700 byafashwe, hagaragayeho ko hari abakinnyi 10 banduye, bashyirwa mu kato.

Kugeza ubu mu Budage habarirwa abarwayi ba Coronavirus basaga 168,162 mu gihe 7,275 bamaze kwicwa n’iki cyorezo naho 132,374 baragikize.


Uko amakipe zahura shampiyona yo mu Budage nigaruka


Uko byari bihagaze ku rutonde rw’agateganyo ubwo Bundesliga yahagarikwaga muri Werurwe


Uko abakinnyi bakurikirana mu gutsinda ibitego muri Bundesliga


Andi makuru wamenya kuri Bundesliga





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo