Ukekwaho kwiba Clement wa Knowless akayabo yakatiwe gufungwa iminsi 30

Kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ruregwamo umukobwa ukekwaho kwiba Ishimwe Clement uyobora inzu itunganya umuziki ya Kina Music amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni ebyiri (2,000,000 Frws)

Yaba urega ari we Ishimwe Clement kimwe n’uregwa ari we Mukeshimana kuri uyu wa kabiri kimwe no mu iburanisha, nti bigeze bagaragara mu rukiko ubwo rwemezaga ko akomeza uyu mukobwa Mukeshimana akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Mu iburanisha riheruka, Umushinjacyaha yavuze ko itariki ya 30 Kanama 2019, aribwo Ishimwe Clement yatanze ikirego ashinja Mukeshimana kumwiba agatabo ka banki kanditse kuri Studio ya KINA Music, akifashisha sheki imwe akigana umukono we, akabikuza amafaranga y’u Rwanda 1 925 000 Frw.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rukaba rwanzuye ko uyu mukobwa akurikiranwa afunze iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikomeje iperereza ngo urubanza rutangire mu mizi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo