Uganda: Wa muraperi w’imyaka 7 yibitseho umuturika w’imodoka yaguze

Fresh Kid, ni umwana w’imyaka irindwi wagaragaje ko afite impano idasanzwe mu miririmbire ye bimushyira ku mwanya mwiza mu buhanzi by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop ndetse igikundiro cye cyatumye abona amafaranga yo kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedez Benz.

Kuri ubu iyi modoka y’uyu mwana iri gutwarwa n’ushinzwe ibikorwa bye (Manager) we Francis kuko ataruzuza imyaka yo kwemererwa gutwara imodoka.

Patrick Senyonjo uzwi nka Fresh Kid yaciye ibintu mu minsi ishize ubwo Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda, Florence Nakiwala Kiyingi yamusabaga kureka kuririmba kuko akiri muto bitaba ibyo akajyanwa muri Gereza yagenewe abana, ibintu icyo gihe byababaje benshi bakamaganira kure uyu muyobozi bashingiye ku mpano idasanzwe uyu mwana yagaragaje.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa You Tube Fresh Kid, yemeje ko aya makuru ari impamo ko yaguze imodoka ye nshya.

PNG - 827.4 kb
Uyu muraperi ukiri muto yagaragaje impano idasanzwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo