Nyuma y’igihe atagaragara mu muziki Depite Bobi Wine agiye gukora igitaramo

Umunyamuziki akaba n’umudepite uhagarariye agace ka Kyadondo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, amakuru ava muri Uganda aremeza ko agiye gukora igitaramo nyuma y’imyaka 2 yarishize ataririmba mu bitaramo.

Bobi Wine yabitangarije imwe muri television yahariya muri Uganda, ngo ku itariki 9 zuku kwezi kwa 10 ubwo muri Uganda bazaba bizihiza isabukuru y’ imyaka 57 babonye ubwigengenge azakorera igitaramo ahitwa Busabala mu kabari kitwa One Love Beach, akaba yongeyeho ko ngo nta muntu numwe uzamuhagarika.

Iki n’igitaramo cya mbere azaba akoze kuva muri 2017 yaba umudepite, kuko inshuro yagiye ategura igutaramo inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zagiye zibihagarika zimushinja ko abitegura kubwo inyungu ze muri politiki.

Kugeza ubu, ntacyo abayozi ba Uganda bari baravuga kuri iki gitaramo niba bazemera ko kizaba cyangwa bazakiburizamo.






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo