Uganda: Abana 10 bakinaga umupira bishwe n’inkuba

Abana 10 bapfuye nyuma y’uko akazu k’ibyatsi bari bugamyemo imvura gakubiswe n’inkuba mu mujyi wa Arua mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Ku wa Kane nimugoroba, aba bana barimo bakina umupira w’amaguru maze imvura nyinshi yisuka hasi ituma bafata akaruhuko.

Bagiye kugama mu kazu k’ibyatsi kari hafi yabo nk’uko BBC ibivuga.

Akazu bugamyemo kahise gakubitwa n’inkuba, mu mvura nyinshi imaze iminsi igwa muri ako karere.

Icyenda muri bo - bafite imyaka hagati ya 13 na 15 bahise bagwa aho. Undi mugenzi wabo umwe yaguye mu nzira ajyanwa ku bitaro.

Batatu muri bo barokotse ubu bari kuvurirwa ku bitaro byo muri ako karere.

Iyi ni yo mpanuka ikomeye yo muri ubu buryo ibaye muri Uganda kuva mu 2011, nk’uko umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire abivuga.

Icyo gihe abana 18 bapfiriye ku ishuri mu gace k’uburengerazuba. Mu cyumweru kimwe gusa muri uwo mwaka abantu 28 bishwe n’inkuba muri Uganda.

Mwenedata wahunze igihugu n’abatavuga rumwe na Leta bagiye kugaruka gukorera politike mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo