Ubwo Pelé yasezeraga ku mupira ’n’ikirere cyararize’

Edson Arantes do Nascimento azwi cyane ku izina rya Pelé, benshi muri iki gihe izina rye barizi "nk’umwami w’umupira w’amaguru" ariko abamubonye awuconga si benshi cyane.

Impamvu ni uko ku itariki nk’iyi ukwezi nk’uku mu 1977 ari bwo yakinnye umukino we wa nyuma nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Mu gihe uyu munya-Brazil yakinaga yari icyamamare bikomeye, ndetse yamaze igihe runaka ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bose muri siporo zose ku isi.

Afite umuhigo wemejwe na Guinness World Records ko yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 yemewe yakinnye.

Yari rutahizamu w’ubuhanga butangaje, rimwe na rimwe akanasubira inyuma agakina hagati afasha abasatira kubera ubuhanga yari afite mu gucenga no gutanga umupira aho ashatse.

Pelé, ubu ni umukambwe w’imyaka 79. Agishoboye, yakiniye amakipe abiri gusa by’umwuga, Santos y’iwabo yakiniye imyaka 18, na New York Cosmos muri Amerika yakiniye imyaka ibiri.

Ku wa Gatandatu tariki 01/10/1977 kuri stade ya New York Cosmos habereye umukino wa nyuma wo gusezera kuri Pelé wari uhagaritse ruhago ku myaka 37, wahuje Cosmos na Santos.

Ni umukino wari wahuruje abantu benshi cyane, barimo se n’umugore we, ndetse n’icyamamare mu iteramakofe Muhammad Ali ntiyari yatanzwe.

Igice cya mbere cy’uyu mukino yagikinnye mu ikipe ya Cosmos, igice cya kabiri agikina ari muri Santos. Umukino warangiye Cosmos itsinze Santos 2 -1.


Pelé ubu amaze igihe afite ibibazo mu matako ye

Muri uwo mukino, igitego Pelé yatsindiye Cosmos kuri ’coup-franc’ yatereye mu ntambwe 27, ni cyo gitego cya nyuma yatsinze nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Muri uwo mukino, mu gice cya Kabiri imvura yaraguye, bituma ibinyamakuru byo muri Brazil bivuga ko "n’ikirere cyagize agahinda kirarira".

Pelé ubu ari iwabo mu zabukuru aho amaze igihe yugarijwe n’indwara ziva ku ntege nke z’umubiri.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuze ko yababajwe cyane no kuba atakibasha kwigenza, ariko ko "nta kundi ari ibisanzwe ku bageze mu myaka ye".

Tariki 23 z’uku kwezi kwa 10 Imana nikomeza kumutiza ubuzima azuzuza imyaka 80 y’amavuko.


Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere w’intyoza wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo