Ubwiza bw’abakobwa bambaye (Akambaro k’imbere) bikini bahatanye na Irebe (Amafoto)

Irebe Natacha Ursule wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ndetse wari wanabaye Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu 2015, ahagarariye u Rwanda irushanwa rya Miss Africa Calabar riri kubera muri Nigeria.

iri rushanwa rihurije hamwe abakobwa 23 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Irebe na bagenzi be bifotoje amafoto atandukanye arimo n’ay’umwambaro wo kogana uzwi nka bikini adakunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda, bamwe bakavuga umukobwa wawambaye aba yakoze ibihabanye n’umuco.

Abakobwa batatu bo mu bihugu birangwamo amahame ya Islam nka Somalia, Tunisia na Maroc bo bambaye uyu mwenda barangije bakingaho imyitero.

Irebe Natasha yari aherutse kubwira IGIHE ko afite umuhigo wo kuzana ikamba i Kigali agahesha ishema igihugu cye muri iri rushanwa.

Icyo gihe yagize ati” Niteguye neza, mfite intego yo guserukira igihugu cyanjye nkagihesha ishema mu ruhando rwa Afurika.”

Iri rushanwa riri kubera mu mujyi wa Calabar wo mu Majyepfo ya Nigeria, ku nshuro ya Gatatu. Rifite intego yo ‘Kwiyumvamo Ubanyafurika’.

Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa uzahiga abandi bizaba ku wa 27 Ukuboza 2018, mu Mujyi wa Calabar uherereye muri Cross River State.

Hashyizweho uburyo bwo gutora kuri internert hakoreshejwe urubuga rwa elfrique.com/vote/title/miss-africa-2018 aho uzahiga abandi mu kugira amajwi menshi azahita abona itike imwerekeza mu icumi bazajya mu cyiciro cya nyuma. Kugeza ubu Irebe afite amajwi 366.

Muthoni Fiona Naringwa yari aherutse guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa umwaka ushize ndetse yanatahanye ikamba ry’Igisonga cya mbere umunya-Botswana Gaseangwe Balop yegukana ikamba rya Nyampinga.

Uwegukanye ikamba ahembwa imodoka ifite agaciro k’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika hamwe n’ibihumbi $35 n’ibindi.

Igisonga cya mbere gihabwa ibihumbi $10 naho Igisonga cya kabiri kigahabwa ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.

JPEG - 207.5 kb
Irebe Natacha uhagarariye u Rwanda
JPEG - 217.5 kb
Anelisiwe Ndebele wa Zimbabwe
JPEG - 210.5 kb
Charlene Ayi wa Togo
JPEG - 244.3 kb
Chimamaka Goodness Nnaemeka wa Nigeria
JPEG - 225.8 kb
Ajok-Amoor wa Sudani y’Epfo
JPEG - 205.4 kb
Dorcas Kasinde wa RDC
JPEG - 209.9 kb
Gladys Kayumba wa Zambia
JPEG - 218.6 kb
Dela Yawo Seade wo muri Ghana
JPEG - 213.1 kb
Hallabi Hala wa Maroc
JPEG - 281.1 kb
Harrietta Alpha wa Sierra Leone
JPEG - 208.5 kb
Kelsia Costa wa Angola
JPEG - 212 kb
Lobna Ouni wa Tunisia
JPEG - 120.8 kb
Kelicia Chingeni wa Malawi
JPEG - 237.9 kb
Maria Claverys wa Tanzania
JPEG - 217.1 kb
Marite Atah Efamba wa Cameroon
JPEG - 213.8 kb
Maryam Rae wa Kenya
JPEG - 208.1 kb
Ndapewa Matheus wa Namibia
JPEG - 228.9 kb
Ornella Gahimbare uhagarariye u Burundi
JPEG - 209.3 kb
Patience Phuthego wa Botswana
JPEG - 84.3 kb
Paulette Neo wa Afurika y’Epfo
JPEG - 214.8 kb
Rona Kisakye wa Uganda
JPEG - 205.6 kb
Salva Cherinda wa Mozambique
JPEG - 206.2 kb
Sarra Yamina wo muri Algeria

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo