Ubusinzi mu byirukanishije Runanira Amza muri Rayon Sports

Ibinyijije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana na myugariro wa yo Runanira Amza mu buryo bwemewe, ni nyuma yo gushinjwa amakosa yo kutitabira akazi, ubusinzi n’ibindi.

Myugariro Runanira Amza wari umaze amezi 9 mu ikipe ya Rayon Sports, yayinjiyemo muri Kamena 2019 avuye muri Marines, akaba yari yasinyiye Rayon SPorts imyaka 4.

Kuva yagera muri iyi kipe yashinjwaga imyitwarire mibi irimo ubusinzi, guta akazi kugeza aho bivugwa ko azirukanwa nkuko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kugeza kuri uyu wa Gatatu inkuru ibaye kimomo.

Uretse kuba iyi nkuru y’iyirukanwa ry’uyu myugariro yari yatangiye gukwirakwira hanze, n’umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza yari yabyemereye bimwe mu bitangazamakuru ko isaha n’isaha yakwirukanwa.

Urugero ni nk’aho uyu muvugizi wa Rayon Sports yagize ati "Akunda gusiba imyitozo ikintu dufata nko kwica akazi kandi agahemberwa, twagiye tumwandikira amabaruwa menshi tumwihanangiriza tumubwira ko agomba kwisubiraho, ni umukinnyi n’ubu ng’ubu utavuga ngo ari he, ni umukinnyi ushobora gushaka mu myitozo ukamubura wakurikirana ugasanga yibereye mu tubari mu nzoga, ibyo rero dusanga kuri gahunda dufite mu ikipe yacu ntabwo twakomeza gutunga umukinnyi ufite imyitwarire nk’iyo ng’iyo, biracyari mu maboko y’ubuyobozi ariko ni umukinnyi ushobora kwirukanwa isaha iyo ari yo yose.”

Amakuru avuga ko uyu musore yoherejwe gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe kubera gusiba imyitozo ariko akabyanga ahubwo akumvikana ari mu tubari yarwanye dore ko hari n’igihe yigeze kurara kuri sitasiyo ya polisi azira ubusinzi.

Runanira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4, ni nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Marines FC yinjiyemo avuye muri Musanze FC.


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari myugariro wayo, Runanira Amza, kubera amakosa yakoze yanahagarikwa ntakore ibihano yahawe nk’uko yari yarabisabwe


Myugariro Runanira Amza yirukaniwe ibirimo gusinda akarwana ndetse no gufungwa

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo