Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto

Abana bo mukigero cy’imyaka 12, biga mu mashuri abanza bakoze ubukwe bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bana bombi biga mu ishuri ribanza ryitwa Pine Crest School,Iri shuri riherereye ahitwa Enugu muri Nigeria.

Aba bombi bakoze ubukwe bwiswe “Royal Wedding” bari bagaragiwe n’abana bagenzi babo biga mu ishuri rimwe.

Byari ibirori bidasanzwe kuko bakoze imihango yose, isanzwe ikorwa mu bukwe, bari bashyigikiwe n’abayobozi b’ikigo bigaho ndetse n’ababyeyi babo.

Ibi birori by’ubu bukwe bw’aba bana ngo byateguwe n’ikigo bigaho. Abahagarariye iki kigo bavuzeko impamvu y’ubu bukwe ari ugukundisha abakiri bato gukora ubukwe.

Aya mafoto akomeje kugenda ahererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi ntibari kwishimira iki gikorwa bavugako bidakwiye, ariko hari n’ababyishimiye bagaragazako aba bana bari baberewe cyane mu myambaro y’abageni.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo