UCL: PSG idafite inkingi za mwamba yanyagiye Real Madrid

Idafite abakinnyi b’inkingi za mwamba nka Neymar, Mbappe na Cavani, ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ibifashijwemo n’Umunya-Argentine Angel Di Maria n’Umubiligi Thomas Meunier, yatangiye neza imikino ya UEFA Champions League itsinda itababariye Real Madrid ibitego 3-0.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere w’itsinda A wabereye kuri Stade Parc des Princes, i Paris.

Ni umukino amakipe yombi yakinnye abura bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba. Real Madrid yishimiraga igaruka rya Eden Hazard, gusa na none yaburaga kapiteni wayo Sergio Ramos, Marcelo na Luka Modric.

PSG ku rundi ruhande na yo yaburaga Neymar Jr uri mu bihano bya UEFA, cyo kimwe n’abakinnyi nka Kylian Mbappe na Edinson Cavani bafite ibibazo by’imvune.

Ibiteggo byo mu gice cya mbere bya Angel Di Maria ni byo byahesheje PSG y’umutoza Thomas Tuchel amanota atatu yatumye iyobora itsinda A.

Icya mbere Di Maria yagitsinze ku munota wa 14 w’umukino, yongeramo icya kabiri ku wa 33 w’umukino. Ni imbere gato y’uko Gareth Bale atsindira Real Madrid igitego, gusa hakemezwa ko hari habanje kubaho kurarira.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe cyane no gusatira ku ruhande rwa PSG ahanini binyuze kuri Angel Di Maria wari wishe cyane ikipe ya Real Madrid, cyo kimwe n’Umunya-Espagne Pablo Sarabia.

Byabaye ngombwa ko umutoza Zinedine Zidane akora impinduka, yinjiza mu kibuga Lucas Vasquez, Luka Jovic na Vinicius Junior bafashe umwanya wa Eden Hazard, James Rodriguez na Gareth Bale, gusa izi mpinduka nta musaruro zigeze zitanga ku ruhande rw’iyi kipe y’i Paris.

PSG yabonye uburyo bukomeye binyuze kuri Di Maria na Sarabia, mu gihe uburyo bukomeye bwabonetse ku ruhande rwa Real Madrid ari umutwe yateye ugaca hanze gato y’izamu. Ni mbere gato y’igitego yari amaze gutsinda hakemezwa ko Lucas Vasquez yari yaraririye.

PSG yasoje akazi mu minota y’inyongera ibifashijwemo n’Umubiligi Thoams Meunier.


Ángel Di María yababaje Real Madrid yakiniye kuva 2010-2014 ayitsinda ibitego 2

Ni ubwa mbere kandi Real Madrid yasoje umukino idateye mu izamu, ibintu byaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2003-04 (yari imaze gukina imikino 167 muri iri rushanwa).

Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye, Club Brugge yo mu Bubiligi inganyije na Galatasaray yo muri Turikiya ubusa ku busa.

Undi mukino wari ukomeye, wahuje Atlético Madrid yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani, mu itsinda D, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Juventus yafunguye amazamu ku gitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 48 gitsinzwe na Juan Cuadrado mu gihe ku wa 65, Blaise Matuidi yatsinze icya kabiri n’umutwe ku ruhande rw’abashyitsi.

Atlético Madrid yari mu rugo, yishyuriwe na Stefan Savic ku munota wa 70 ndetse na Hector Herrera mu minota y’inyongera.

Imikino yaraye ibaye muri UEFA Champions League

Itsinda A

Club Brugge 0-0 Galatasaray
PSG 3-0 Real Madrid

Itsinda B

Olympiacos 2-2 Tottenham
FC Bayern München 3-0 FK Crvena Zvezda

Itsinda C

Dinamo Zagreb 4-0 Atalanta
Shakhtar Donetsk 0-3 Manchester City

Itsinda D

Atlético Madrid 2-2 Juventus
Bayer Leverkusen 1-2 Lokomotiv Moscow

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo