Close MORE NEWS UCL: PSG Vs Dortmund nta mufana n’umwe kubera Coronavirus UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 9-03-2020 saa 14:39' whatsapp Facebook Umukino uzahuza ikipe yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain na Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’Ubudage, uzakinwa imiryano ya Stade ifunze nta mufana n’umwe uhari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus rikomeje guteza inkeke. Ni umukino wa Champions League wo kwishyura aho Dortmund izerekeza mu Bufaransa igacakirana na PSG kuri stade yo mu Mujyi wa Paris kuri sitade ya Parc des Princes. Icyorezo cya Coronavirus kimaze guteza ingaruka nyinshi n’ibihombo mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko mu mikino aho kugeza ubu hari Shampiyona zimwe na zimwe ku Isi zasubitswe mu rwego rwo kuyikumira no kwirinda umubare munini w’abayanduye. Umukino wa PSG na Borussia Dortmund uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020, bikaba byemejwe ko nta mufata ku mpande zombi uzawurebera kuri stade amaso ku maso. Ni igihombo gikomeye ku ikipe izakira uyu mukino kuko abafana bo ubwabo bagiraga uruhare rukomeye mukwinjiza amafaranga. Kugeza ubu igihangayikishije Isi muri rusange ni ugushaka igisubizo cy’iki cyorezo aho kwita ku nyungu za hato na hato mu by’ubukungu. Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, warangiye Dortmund yari yawakiriye, itahanye amanota 3 nyuma yo gutsinda PSG ibitego 2-1. Si uyu mukino ugiye gukinwa bwa mbere nta bafana kuko no muri Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubutaliyani amakipe yo mu cyiciro cya mbere yamaze gutangira gukina nta bafana bari muri sitade. U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byoku mugabane w’u Burayi byibasiwe n’iki cyorezo ndetse bukaba bumaze kugira umubare munini wabacyanduye dore ko kugeza ubu abarenga 300 bamaze gutangazwa ko bacyanduye naho 12 kikaba kimaze kubahitana. Imikino ya Olympic ya 2020 muri Asia, yahagaritswe aho yagombaga kubera mu Buyapani mu murwa muru wayo Tokyo. Kizito Mihigo yari yarabwiye Ingabire Victoire imigambi ye, yatubwiye ikimuri ku mutima muri iyi Video utapfa gusanga ahandi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
UCL: PSG Vs Dortmund nta mufana n’umwe kubera Coronavirus UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 9-03-2020 saa 14:39' whatsapp Facebook Umukino uzahuza ikipe yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain na Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’Ubudage, uzakinwa imiryano ya Stade ifunze nta mufana n’umwe uhari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus rikomeje guteza inkeke. Ni umukino wa Champions League wo kwishyura aho Dortmund izerekeza mu Bufaransa igacakirana na PSG kuri stade yo mu Mujyi wa Paris kuri sitade ya Parc des Princes. Icyorezo cya Coronavirus kimaze guteza ingaruka nyinshi n’ibihombo mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko mu mikino aho kugeza ubu hari Shampiyona zimwe na zimwe ku Isi zasubitswe mu rwego rwo kuyikumira no kwirinda umubare munini w’abayanduye. Umukino wa PSG na Borussia Dortmund uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020, bikaba byemejwe ko nta mufata ku mpande zombi uzawurebera kuri stade amaso ku maso. Ni igihombo gikomeye ku ikipe izakira uyu mukino kuko abafana bo ubwabo bagiraga uruhare rukomeye mukwinjiza amafaranga. Kugeza ubu igihangayikishije Isi muri rusange ni ugushaka igisubizo cy’iki cyorezo aho kwita ku nyungu za hato na hato mu by’ubukungu. Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, warangiye Dortmund yari yawakiriye, itahanye amanota 3 nyuma yo gutsinda PSG ibitego 2-1. Si uyu mukino ugiye gukinwa bwa mbere nta bafana kuko no muri Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubutaliyani amakipe yo mu cyiciro cya mbere yamaze gutangira gukina nta bafana bari muri sitade. U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byoku mugabane w’u Burayi byibasiwe n’iki cyorezo ndetse bukaba bumaze kugira umubare munini wabacyanduye dore ko kugeza ubu abarenga 300 bamaze gutangazwa ko bacyanduye naho 12 kikaba kimaze kubahitana. Imikino ya Olympic ya 2020 muri Asia, yahagaritswe aho yagombaga kubera mu Buyapani mu murwa muru wayo Tokyo. Kizito Mihigo yari yarabwiye Ingabire Victoire imigambi ye, yatubwiye ikimuri ku mutima muri iyi Video utapfa gusanga ahandi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu