UCL: Liverpool yasuzuguwe, Barcelona irarokoka mu gihe Chelsea yakozwe mu jisho

Mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa Kabiri ya UEFA Champions League, ikipe ya Liverpool ifite iki gikombe cy’umwaka ushize, yatangiye irushanwa ry’uyu mwaka isuzuguwrwa bikomeye na Napoli yo mu Butaliyani, FC Barcelona irokoka Borussia Dortmund yo mu Budage mg gihe Chelsea na yo yatashye yimyiza imoso.

Ni mu mukino ya mbere ya UEFA Champions League yatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeli 2019 hakinwa imikino yo kuva mu itsinda E kugera mu tsinda H.

Imikino yari itegerejwe na benshi ni uwa FC Barcelona yari yasuye Borussia Dortmund kuri Stade Signal Iduna Park mu gihugu cy’u Budage, mu gihe Liverpool yari yasuye Napoli kuri Stade yayo San Paolo.

Umukino wa Barcelona na Dortmund waranzwe no guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Lucien Favre, mu gihe FC Barcelona itari yabanje Lionel Messi yabonye uburyo buke cyane imbere y’izamu rya Dortmund.

Nko mu gice cya Kabiri cy’umukino, ikipe ya Dortmund yabonye uburyo bwo gutsinda igitego nyuma y’uko Nelson Semedo yari amaze gutegera Jadon Sancho mu rubuga rw’amahina, gusa Kapiteni Marco Reus ateye penaliti ikurwamo n’umuzamu Marc Andre-Ter Stegen.

Ikipe ya Dortmund yabonye ubundi buryo bwinshi bw’ibitego bigizwemo na Jadon Sancho wari wazonze cyane FC Barcelona, gusa ntiyashobora kububyaza umusaruro.

Ubu burimo bwinshi bwabonetse kuri Marco Reus, Mats Hummels na Julian Brandt warekuye ishoti rikomeye bikarangira rigaruwe n’umutambiko w’izamu.

Ikipe ya Liverpool ku rundi ruhande, yari yashoboye kwihagararaho mu minota 80 y’umukino ariko inanirwa gucunga iminota 10 ya nyuma ari na yo yatsinzwemo ibitego bibiri.

Napoli yatsinze igitego cya Mbere ku munota wa 82 ibifashijwemo na Dries Mertens kuri penaliti, nyuma y’ikosa Andy Robertson yari akoreye kuri Jose Calejjon.

Ni mbere y’uko Fernando Llorente arangiza ikipe ya Liverpool ku munota wa 90+2 w’umukino.


Dore uko imikino yose yakinwe kuri uyu wa Kabiri yagenze





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo