U Rwanda na Zimbabwe mu bufatanye mu Muziki uha agaciro ’Umwirabura’

Muri ibi bihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya covid-19, uburyo bw’imyidagaduro no gutanga ubutumwa byose byimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bumwe mu buryo bukoreshwa kandi bukunzwe, ni ukwifashisha umuziki.

Ibyo bihangano akenshi biba bibumbatiye ubutumwa bwaba ubwamamaza, amateka cyangwa inyigisho, gusa ku bwo gutinya ubwandu bushya, abahanzi benshi ubu bari gukora mu buryo bwa bonyine aho imikoranire mpuzamahanga isa n’iyagabanutse cyane, aha buri wese arabizi ko uburyo abahanzi bacu bakoranagamo na bagenzi babo bo mu mahanga bwagabanutse cyane.

Noneho by’umwihariko ntabwo ubufatanye mu myidagaduro bumenyerewe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, gusa mu minsi mike ishize nibwo mu bitangazamakuru bimwe by’inaha hatangiye kuvugwa umunyarwanda uzwi ku izina rya Man-x ufitanye indirimbo n’umuraperi King Swagga wo muri Zimbabwe.

Man-x [Manishimwe Olivier] ni umunyarwanda, yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2007 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu ntara y’iburasirazuba, gusa kubera impamvu z’amasomo nta mbaraga nyinshi yawushyiragamo kugeza ubwo yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2011 akerekeza mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Uyu Man-x avuga ko yageze muri Afurika y’Epfo ubuzima bukabanza kumugora kubera ikibazo cy’uko yari ahinduye igihugu kandi nta byangombwa byo gutura yari afite, yabanje gutuza ngo amenyere igihugu, avuga ko mu 2015 ubwo yari asubiye mu muziki yatangiye gukorana n’abanya Uganda, DRC n’abarundi baba aho muri Afurika y’Epfo ari naho natangiye kumenyera zimwe mu nzu zitunganya umuziki, aho niho yahuriye n’umuhanzi Black wo muri Zimbabwe baraganira ndetse baba inshuti.

Yagize ati “Ubwo twahuraga twahanye freestyle, birangira. Yishimiye Rap y’Ikinyarwanda antumira muri studio yakoreragamo ya Black on Black aho nahuriye na mugenzi we King Swagg dupanga gahunda z’imikoranire, na n’ubu turacyakorana.”

Man-x avuga ko kandi ubwo yaganiraga na King Swagga ku buzima bw’abanyafurika barebye uburyo intwari za Afurika tureba ku ntwari zacu nka Samora Machel, Patrick Lumumba na Fred Rwigema baharaniye ubwigenge bwa Afurika kugeza bugezweho.

Ati "Turongera tureba mu bayobozi ba vuba nka Muammar Ghadaffi na Robert Mugabe baharaniye kwigira kwa Afurika nubwo ibyabo bitarangiye neza, tureba icyo twe nk’abahanzi twakora twifashishije umuziki wacu, nibwo twatangiye kwandika indirimbo ivuga ku byiza byacu nk’abirabura ndetse n’ubushobozi bwacu".

"Icyo gitekerezo tukigeza kuri Producer Ally Style, atwemerera kuyidutunganyiriza anaduha igitekerezo ku izina ryayo “Power of Black” ari ryo twahinduye mu Kinyarwanda tuyita “Imbaraga z’umwirabura nizo”.

Yasoje agira ati“Ndabizi neza ko umuziki wanjye utari ku rwego rwo hejuru, ariko nk’uko intego yanjye ari ukuzamura umuziki Nyarwanda ndetse n’uwa Afurika muri rusange, nsabwa kubanza kuzamura umuziki wanjye ariko ni yo ntego yanjye.”


King swagga


Abakoranye Collable


Producer Ally wakoze iyi ndirimbo

Wakumva iyi ndirimbo aba bahanzi bise ’Ingufu z’Umwirabura nizo":

Abaturagte basenyewe amazu i Nyarutarama hanzwi cyane nka ’Bannyahe’ bibaza niba Leta yarakennye ku buryo idashaka kubishyura ingurane ikwiye y’imitungo yabo nkuko yabazwe ndetse ikaba inagaragara ku igenagaciro bafite:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo