Tour du Rwanda: Abanyarwanda bite? Agace ka 3 na ko gatashye imahanga

Abanyarwanda bakomeje kugorwa cyane n’isiganwa ry’amagare ry’uyu mwakaryo ku rwego rwa 2.1 kuko n’agace ka Gatatu k’iri siganwa rizenguruka igihugu kavaga i Huye mu Majyepfo kerekeza i Rusizi mu Burengerazuba kegukanywe n’Umunya-Colombia RESTREPO VALENCIA Jhonatan.

Gusa nubwo uyu yegukanye agace ka Gatatu, ntibyamuhesheje umwenda w’umuhondo wari umaze iminsi ibiri uri ku rutugu rwa FedoroV Yevgeniy, ubu wambawe na Hailu Biniam ukinira Nippo Delko wahise anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange nyuma yuko asoje ku mwanya wa Kabiri muri aka gace ka Huye-Rusizi.

Umunyarwanda waje imbere ni Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa 16, akaba yakoresheje amasaha atatu, iminota 49 n’amasegonda 10, Mugisha Moise aza ku mwanya wa 18, naho Munyaneza Didier aza ku mwanya wa 20.

Twabibutsa kandi ko n’uduce twa mbere tubiri twatwawe n’abanyamahanga.

Uko ibihembo byatanzwe kuri Etape ya Gatatu, Huye-Rusizi:

- Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jhonatan (Androni)

- Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Hailu Biniam (Nippo Delko)

- Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Yemane Dawit (Érythrée)

- Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Yemane Dawit (Érythrée)

- Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Hailu Biniam (Nippo Delko Provence)

- Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Yemane Dawit (Érythrée)

- Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Hailu Biniam (Érythrée)

- Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Areruya Joseph

- Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: (Érythrée)


Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020


Urutonde rw’agace ka Gatatu, Huye-Rusizi


Urutonde rusange rwa Tour Du Rwanda 2020 nyuma y’agace ka Gatatu

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 agace ka Kane k’irushanwa karakomereza mu Burengerazuba aho abasiganwa bazahaguruka i Rusizi ejo saa mbili za mu gitondo berekeze i Rubavu ahari intera ya kilometero 206,3 aho biteganyijwe ko bazahagera mu ma saa saba n’iminota 15.

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo