Tom Close na Miss Igisabo mu kanama nkemurampaka ka Miss Career Africa 2019

Dr Muyombo Thomas, uzwi ku izina ry’ubuhanza nka Tom Close yagizwe umuyobozi w’akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Career Africa rigiye kubera mu Rwanda kuri uyu wa 9 Ukuboza rikazasozwa tariki ya 13 Ukuboza 2019, mu gihe ari kumwe muri aka kanama na Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka ’Miss Igisabo’ muri Miss Rwanda 2017.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2019, abakobwa 30 bahataniye ikamba rya Miss Career Africa baratangira umwiherero uteganyijwe kubera ku mbuto z’amahoro ku kiyaga cya Muhazi ukazasozwa hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba ndetse n’ibisonga bye mu birori bizabera ahazwi nka Camp Kigali.

Tom Close yatoranyjijwe kuyobora akanama nkemurampaka kazaba karimo na Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo ari na ko kazifashishwa mu gutoranya umukobwa ukwiye kwambikwa iri Kamba.

Mu bandi bagize akanama nkemurampaka harimo Dr Mercy Ngunjiri, Dr Fidele Rubagumya, Dr Archille Manirakiza, Karen Bugingo, Yvonne Umulisa na Muragwa Cheez.

Dr Muyombo Thomas [Tom Close] ni umunyamuzika akaba n’umuganga n’umwanditsi w’ibitabo kuri ubu ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali. Mu muziki we yagiye atwara ibihembo bitandukanye nka Salax Awards 3 za 2009, 2010 na 2011. Yatwaye kandi irushanwa rikomeye kurusha ayandi hano mu Rwanda ari ryo Primus Guma Guma ku nshuro yaryo ya mbere yabaye muri 2011.

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo yabaye nyampinga ukunzwe na rubanda (Miss Popularity ) muri 2017 byanamuhesheje guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017 ryabereye muri Phillipines.


Miss Igisabo mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Career Africa 2019

Miss Igisabo kandi aherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga ukoresha imbuga nkoranyamnbaga kurusha abandi mu bihembo byiswe Smart Services Awards byatanzwe mu cyumweru gishize.

Irushanwa rya Miss Career Africa rizitabirwa n’abakobwa 30 baturutse mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Abanyarwanda nibo bazaba biganje muri iri rushanwa kuko bazaba ari 22, Abarundi 4, Umunya Uganda 1, umunya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 1 n’umunya Kenya 1.

Mu birori byo gutanga iri Kamba kandi kazasusurutswa n’umuhanzi Bruce Melodie bizaba tariki ya 13 Ukuboza 2019.


Umuhanzi Bruce Melody ni we uzaririmba mu birori byo gutanga ikamba

Barafinda EP13 yasohotse ntigucike, Barafinda yahishuye byinshi ku bana be n’inkomoko y’amazina yabise:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo