The Rock yakoze ubukwe n’umukunzi we bamaranye imyaka 13

The Rock, icyamamare muri ’cinema’ ku isi, yakoze ubukwe n’umukunzi we Lauren Hashian mu birwa bya Hawaii, bakaba bamaze imyaka 13 bakundana.

Ni ubukwe bwabaye ku cyumweru bubera mu muhezo w’abantu benshi batigeze bamenya ibyabwo mbere.

Uyu mugabo w’imyaka 47 ni we watangaje ko yarushinze abicishije kuri Instagram ye ikurikirwa n’abantu miliyoni 154.

Dwayne Douglas Johnson, uzwi cyane nka The Rock, akundana na Lauren kuva mu 2006, bivugwa ko bahuye barimo bakina filimi yitwa ’The Game Plan’.

The Rock na Lauren bafitanye abana babiri Jasmine w’imyaka ine na Tiana ufite umwaka umwe.

Nyuma y’amasaha macye agaragaje ifoto y’ubukwe bwe, miliyoni z’abantu zashimye iyi foto.

Nk’umwe mu bakinnyi ba ’cinema’ bakomeye ku isi, yashimwe kandi na bagenzi be benshi bakora uyu mwuga muri Hollywood.

Ryan Reynolds, Karen Gillan, P Diddy, Jessica Chastain, Nicole Scherzinger, Scooter Braun, Nick Jonas na Naomi Campbell, ni bamwe mu bagaragaje ibyishimo byabo kuri iyi foto y’ubukwe bwabo.

Lauren Hashian ni inde?

Lauren ni umunyamuziki nka se wavuzaga ingoma mu itsinda rya muzika ryitwa Boston ryari rizwi cyane mu myaka ya 1980.

Lauren na we ubu afite indirimbo ze kuri Internet.

Uyu ni umugore wa kabiri The Rock ashakanye na we.

Uwa mbere ni uwitwa Dany Garcia bashakanye mu 1997 batana mu 2007, bafitanye umwana umwe witwa Simone w’imyaka 18.


The Rock n’umugore we Lauren bamaze imyaka 13 bakundana





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo