The Ben mu gahinda yatewe n’urupfu rwa mushiki we Nuriat

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben yatangaje ko kuri ubu ari mu gahinda gakomeye yatewe no kubura mushikiwe wo kwa nyina wabo.

Ni inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, ibanje gutangazwa na The Ben.

Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram ubutumwa bw’akababaro ati "Nari ndi kuri Instagram nganiriza abafana n’umuryango mu buryo bw’imbona nkubone, ubwo Mama yampamagaraga arira cyane, ambwira ngo ’Ben, Kabeho ntakiri kumwe natwe’. Ntabwo mwabyumva gusa nabuze umufana wanjye ukomeye. Mushiki wanjye, umutima wanjye washengutse."

Uncle Austin wari umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa, na we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwe, ati "Uruhukire mu mahoro mushiki wanjye."

Kabeho yari mukuru wa Fifi wabyaranye na Jay Polly, ndetse babanye nk’umugabo n’umugore, baza gutandukana. Uyu muraperi yanditse agaragaza ko abuze umuntu w’agaciro, ati "Imana ikwakire mushiki wanjye Kabeho. Uruhukire mu mahoro, tubuze umuntu w’agaciro."





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo