Teta Sandra na Weasel bahishuye ko bari mu munyenga w’urukundo

Byagiye binugwanugwa kenshi ko umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Good Life yaba ari mu rukundo na Sandra ariko byabanze mu nda ku munsi w’isabukuru y’umuhanzi Weasel, bashyira ahabona ukuri ku rukundo bafitanye.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 13 Kamena, ubwo Weasel yagiraga isabukuru y’amavuko, Teta Sandra abinyijije kuri Instagram mu mugambo y’Icyogereza, yafashe akanya avuga akamuri ku mutima amwifuriza isabukuru nziza mu magambo yuzuye amarangamutima menshi.

Teta ati” Ntukabare imyaka, ahubwo ubuzima ubayemo, uyu mwaka uzakubere uw’ikirenga kurenza uko wari uri, reka uzakubere uw’imigisha ituruka ku Mana. Uzakubere uwo guhirwa kurenza uko byigeze kuba kandi uzakubere uwo gukundwa n’abantu bawe. Isabukuru nziza narahiriwe kukugira mu buzima bwanjye”

Nk’uko bigaragara Weasel nawe yahise aza amushimira akoresheje amagambo agaragaza ko ari umukunzi we ati”Thank you my love”. (Urakoze mukundwa).

Inkuru y’urukundo rwa Teta na Weasel yatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2019, ubwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangazaga ko bari mu rukundo ndetse ko Teta atwitiye Weasel.

Teta Sandra na Weasel byabanze mu nda bahishurira ku mbuga nkoranyambaga ko bari mu munyenga w’urukundo


Teta Sandra ubwo yari mu isabukuru ya Chameleone mukuru wa Weasel

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo