Teta Fabiola wahataniraga ikamba rya Nyampinga 2019 yasabye Abanyarwanda gutwerera Ange Kagame

Teta Fabiola ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda aho yaje muri Miss Rwanda nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 10 bari bahagarariye intara y’Amajyepfo, gusa ntiyagize amahirwe yo kwisanga muri 20 bagomba kuzajya mu mwiherero (Boot Camp) w’abazotanywamo Miss Rwanda 2019.

Yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1999 (ubu aba mu mujyi wa Kigali), yize ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’umubavu.com, yabajijwe ubutumwa yumva yagenera Ingabire Ange Kagame, ubuheta bwa Perezida Paul Kagame uheruka gusabwa akanakobwa agahesha ishema umuryango we nk’umukobwa uhagarariye abandi witwaye neza haba mu mico no mu myifatire, yasubije ko amushimira cyane ku rugero rwiza yatanze.

Mu gihe Abanyarwanda bose biteze ubukwe nyirizina bwa Ange Kagame asezerana imbere y’Imana, Teta Fabiola yasabye Abanyarwanda kuzitanga bishoboka bagashyigikira ubu bukwe nkuko kera byahoze abantu batwerera uwagize ibirori.

Ati " Nkuko mubizi kera ku bw’abami, uko byagendaga, uwagiraga ubukwe abanyarwanda bose bifatanyirizaga hamwe bakamushyigikira, bakamutwerera, bityo rero ntabwo umuco wakagombye gucika".

Akomeza agira ati "nkurikije umuco wacu wasangaga bamwe batwerera imyumbati, ibijumba, ikigage mbese tukamwereka ko tumwishimiye kandi tumushyigikiye kandi tukanarara ibukuru, icyo namwifuriza rero ni urugo rwiza imigisha n’amahirwe kandi nkomeza kumushimira ko yatubereye urugero rwiza".

Iyumvire muri Video byinshi Teta Fabiola yatangaje birimo no gusaba Abanyarwanda gutwerera Ange Kagame utegereje gusezerana imbere y’Imana nyuma yo gusabwa akanakobwa:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iraguha emmanuel Kuya 7-01-2020

Wari Ukwiriye Kuba Nyampinga Cyane Pe!

byusa fabrice Kuya 16-01-2019

Gutwerera byari byiza yemwe twari no kuzabutaha ariko ntibirajyamo neza kuko Umubyeyi ntaratanga imbabazi ku mfungwa zababyeyi bacu zifunzwe zizira kurwanya ubutegetsi

Mukamusirikare Venantie Kuya 12-01-2019

Umusaza azadutumire maze dutahe ubukwe bw’umwali wacu Ange.
Jye umushanana narawuteguye
Maze abanyarwanda ducinye akadiho pe.

Mukamusirikare Venantie Kuya 12-01-2019

Umusaza azadutumire maze dutahe ubukwe bw’umwali wacu Ange.
Jye umushanana narawuteguye
Maze abanyarwanda ducinye akadiho pe.

Mugabe Akim Kuya 11-01-2019

Hw can u contribute to some one wiz out having his, or her invitation???????? Murakoze

Jean Marie kamali Kuya 10-01-2019

price all inclusive

Jean Marie kamali Kuya 10-01-2019

price all inclusive

Motari Kuya 10-01-2019

Igitekerezo nicyiza cyogutwerera mumuco wabanyarwanda ariko nta butumire tuzi peee bwa Angela game

Isirikoreye Kuya 10-01-2019

Njyewe rwose ndasaba Nuakubahwa gutumira ubishaka wese ubundi bukabera kuli stade Amahoro😠njye natantumira nzitumira ubundi nibantambikana motif izaba ari Soif (icyaka)kandi ntabukwe butagira umuvumbyi weee kandi njye nkunda ubukwe pe