Telefoni ishaje ya Sadio Mane uhembwa akayabo muri Liverpool yavugishije benshi-Amafoto

Abantu benshi batandukanye ku Isi by’umwihariko abafana ba Sadio Mane na Liverpool muri rusange, babonye Telefoni ishaje ndetse yamenetse ikirahuri akoresha kandi nyamara umushahara we umwemerera kugura telefoni nshya igezweho ya iPhone buri cyumweru.

Iyi telefoni abantu bayimubonanye ubwo yari ayitwaje ku mukino banyagiyemo Leicester City ibitego 4-0. Ni yo yunmviragaho umuziki nk’uko abandi bakinnyi bose babigenza.

Icyatumye barira ni amarangamutima batewe n’uyu munya-Senegal ku bwo kwicisha bugufi kwe, uyu musore aherutse gutangaza ko yakuriye mu buzima bubi akiri muto kuko yasukuraga ubwiherero bw’umusigiti w’aho atuye bityo ko amafaranga yinjiza ayakesha gukina umupira w’amaguru atayasesegarura ahubwo ko akwiye kujya ayakoresha afasha abatishoboye.

Yavuze ko ko nta gahunda afite yo gusesagura amafaranga agura imodoka zihenze,amasaha,imitako n’ibindi bitandukanye kuko ngo ashaka gufasha abakene gutera imbere cyane ko ibyo afite ari byinshi kandi atarabonye amahirwe yo kwiga.

Ati ”Kuki nagura Ferrarri 20 n’amasaha 20 ya Diamond ahenze cyane?,Ibyo byamarira iki?.Nahuye n’inzara kenshi, nagiye n’amaguru kenshi, narokotse intambara nyinshi, nakinnye umupira kenshi nta nkweto nambaye, ntabwo nize n’ibindi byinshi. Ibyo nagezeho byose ndashimira umupira w’amaguru.

Yakomeje agira ati “Mfasha abantu, nubatse amashuri, amasitade, twatanze imyenda, inkweto tunagaburira abantu bari bakenye cyane. Buri kwezi ntanga ibihumbi 70 by’amayero ku baturage bakenye cyane muri Senegal. Sinkeneye imodoka zihenze, amazu menshi manini no kuzenguruka isi yose. Ndifuza ko abankomokaho babona bike kubyo umupira wampaye. Ndishimira ibyo mfite.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo