Tanasha yatangiye guteshwa umutwe n’abagabo bashaka kumutereta

Budakeye Kabiri atandukanye n’umuhanzi Diamond mu buryo bwatunguye benshi dore ko nta n’igihe kinini cyari gishize amubyariye umwana, Tanasha Donna wakoreraga NRG Radio muri Kenya yahishuye ko ubu abagabo benshi batangiye kumutesha umutwe bamusaba ko bakundana mu gihe we avuga ko atateguye gusubira mu rukundo.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram Stories ye, uyu umuhanzi w’umunyakenyakazi yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yo kuba umuntu yakwishyura inabi ku muntu wamuhemukiye.

Yagize ati “Abantu nibagukosereza ntuzabishyure inabi, umuntu nakugirira nabi uzamwiture ineza. Uzaryama neza numenya ko umeze neza utari ibandi, uzategereza bazishyurwa amabi bakoze.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana na Diamond abagabo benshi bakomeje kumutesha umutwe bamusaba ko bakundana, ni mu gihe we avuga ko atiteguye gusubira mu rukundo.

Tanasha Donna kandi yemeza ko mu byumweru bibiri bishize atandukanye na Diamond amaze kubigiriramo umugisha kuko amaze kwakira ubusabe bw’abahanzi batandukanye bifuza kuba bakorana na we indirimbo.

Tanasha Donna yatandukanye na Diamond nyuma y’uko bari bamaze igihe mu rukundo ndetse bakaba barabyaranye n’umwana w’umuhungu wavutse mu Kwakira 2019.


Uyu munyakenyakazi yavuze ko gutandukana na Diamond byamuhaye umugisha


Nubwo abagabo bamumereye nabi ngo bakundane, Tanasha nyuma yo gutandukana na Diamond avuga ko atiteguye kongera kujya mu rukundo

Kizito Mihigo yari yarabwiye Ingabire Victoire imigambi ye, yatubwiye ikimuri ku mutima muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo