Tanasha yaburiwe n’umuryango we kudashidukira kubyarana na Diamond

Mu gihe hirya no hino ku isi abantu benshi bategerezanye amatsiko menshi ubukwe bw’umuhanzi rurangiranwa Diamond Platnumz, niko amagambo agenda aba menshi bamwe bakavuga ko uyu muhanzi yaba yaramaze gutwika inda umukunzi we mushya Tanasha Donna nyamara umuryango we ukanyomoza aya makuru uvuga ko waburiye umukobwa wabo kudahita yirukira kubyarana n’uyu muhanzi uzwiho ubuhehesi.

Ubukwe bwa Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ na Tanasha Donna Oketch bwari buteganyijwe mu minsi mike iri imbere ku itariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi Isi yizihiza itariki ikomeye yahariwe abakundana ariko kugeza ubu ntibirasobanuka neza ngo hamenyekane igihe nyirizina ibi birori bizataha.

By’umwihariko tariki ya 14 Gashyantare, ni umunsi ufite amateka akomeye ndetse atazibagirana kuri Diamond Platnumz kuko ari nabwo urukundo rwe na Zari Hassan rwashyizweho akadomo n’uyu mugore w’umuherwekazi wo mu gihugu cya Uganda.

Ikinyamakuru Ijumaa gitangaza ko gifite amakuru yizewe ashimangira ko Diamond na Tanasha batangiye kwitegura ubukwe gahoro gahoro ndetse ngo buzataha bitarenze impeshyi y’umwaka wa 2019.

Mu gihe ku ruhande rwa Diamond yitegura ubukwe ndetse bikaba bivugwa ko yamaze gutera inda umukunzi we mushya, umuryango wa Tanasha wahakanye ko atwite ndetse uhishura ko wamubujije guhita abyarana n’uyu muhanzi.

Umwe mu bavandimwe ba Tanasha yabwiye Ijumaa ati “Ni byinshi biri kuvugwa ariko nakubwira ko umuryango wamaze kubwira Tanasha ko atagomba kubyarana na Mondi[Diamond]. Twavuganye byinshi nk’umuryango […] Twageze kuri uwo mwanzuro nyuma yo kuvumbura byinshi.”

Mu byarakaje umuryango ngo ni uko wavumbuye ko Diamond yaciye inyuma Zari kenshi kugeza ubwo abyarana na Hamisa Mobeto kandi yarabanaga na Zari.

Mu gihe Diamond amaze akundana na Tanasha ngo umuryango w’umukobwa wacukumbuye byimbitse ibyavuzwe kuri uyu muhanzi ku ngingo yo gutera inda abagore batandukanye.

Uyu muvandimwe wa Tanasha akomeza agira ati “Twe nta kibazo dufite ku rukundo rwabo, icyo tudashaka ni uko atazatesha umutwe umukobwa wacu hanyuma akamureka. Icyo umuryango wacu hano Mombasa uhagazeho ni ugushaka kumenya mu by’ukuri niba Diamond akunda Tanasha koko.”

Nyina wa Diamond, Sanura Kassim na we yunze mu ry’umuryango wa Tanasha ashimangira ko yaganiriye n’umuhungu we amusaba kwirinda gutera inda atarajya kwiyerekana kwa sebukwe.

Yagize ati “Ibyo uvuga by’i Mombasa ntabwo mbizi, gusa icyo nakubwira ni uko umuryango twaganiriye na Nasibu[Diamond] tumugira inama yo gutuza ngo abe aretse kubyara.”

Diamond uherutse gukora indirimbo yise ‘Tetema’ yahuriyemo na Raymond Mwakyusa [Rayvanny] , asanzwe afite abandi bana, abo yemera ni Tiffah Dangote na Prince Nillan yabyaranye na Zari kongeraho Prince Dyllan (Abdul) yabyaranye na Mobeto.

PNG - 1.6 Mb
Tanasha yaburiwe n’umuryango we kutirukira kubyarana na Diamond
PNG - 1.5 Mb
Rayvanny (uheruka gukorana indirimbo na Diamond), Harmonize na Diamond bari kumwe n’abakunzi babo
PNG - 923.6 kb
Imiterere y’uyu mukobwa yishe mu mutwe Diamond
PNG - 2 Mb
Diamond na Tanasha bamaze iminsi barya iraha ry’urukundo
PNG - 1.5 Mb
Tanasha afite inkomoko ku mubyeyi wo mu Butaliyani
PNG - 1 Mb
Diamond na Tanasha ngo bagomba gukora ubukwe bitarenze impeshyi ya 2019
PNG - 745.8 kb
Tanasha umukunzi mushya wa Diamond akorera NRG Radio yo muri Kenya

PNG - 1.7 Mb
Diamond yishumbushije Tanasha nyuma yo kurangizanya n’umuherwekazi Zari ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) umwaka ushize wa 2018
PNG - 420.4 kb
Diamond yatandukanye na Zari babyaranye abana babiri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo