Tanasha witegura kubyarira Diamond yagize akabazo muri nyababyeyi, ari kwihagarika buri kanya

Mu gihe umunya-Kenyakazi w’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Tanasha Donna yitegura kubyarira umuhanzi Diamond umwana, yagize ikibazo muri nyababyeyi ye ku buryo buri nyuma y’iminota 10 ari kujya kwihagarika gusa abaganga bo bakemeza ko byatewe n’ikibazo cyabayeho mu mezi ya mbere ubwo yasamaga iyi nda.

Abinyujije kuri Instagram ye nyiri ubwite na we yemeje ko igihe icyo aricyo cyose ashobora kwibaruka imfura ye y’umuhungu ariko akaba afite ikibazo cy’uko arimo gushaka kujya kwihagarika buri nyuma y’iminota 10.

Yagize ati "Ndi mu gihe ndimo kujya mu bwiherero kwihagarika buri nyuma y’iminota 10, birabangamye ariko na none ndabyishimira".

Mu kiganiro umuganga wa Tanasaha ari we Godfrey Charles yagiranye na The Global Publishers, yavuze ko byatewe n’uko mu mezi ya mbere y’iyi nda, nyababyeyi yakuze cyane maze igakweduka ikagera ku ruhago".

Ati "Rero iyo ibyo byabayeho bituma umuntu ashaka kwihagarika buri kanya bigatuma umuntu atabasha kwihangana igihe kinini. Ibyo ni byo byatumye Tanasha aba ashaka kujya kwihagarika buri kanya kuko umutwe w’umwana watsikamiye uruhago."

Uyu muganga akaba yamugiriye inama y’uko igihe cyose abishatse ko yajya ahita abikora kuko nta burenganzira afite bwo kuzibuza umwanya munini, aramutse abikoze bishobiora gutuma uruhago ruturika.

Uyu muganga kandi yakuyeho impungenge z’abavugaga ko byatewe n’uko ari inda ye ya mbere, ngo sibyo buri wese ashobora guhura n’icyo kibazo.


N’ubu wakumva ngo Tanasha arabyaye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo