Close MORE NEWS Tanasha umukunzi wa Diamond ati "Kwita ku mwana wanjye nzabyimenyera" UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 10-07-2019 saa 07:50' whatsapp Facebook Nyuma yuko Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna batangaje ku mugaragaro ko bitegura kubyara mu mezi abiri ari imbere, uyu mukobwa yahishuye ko ibijyanye no kwita ku mwana we yitegura kwibaruka, azabyimenyera. Mu butumwa burebure buherekeje ifoto yashyize kuri Instagram, Tanasha kandi yahishuye byinshi kuri uyu mwana w’umuhungu atwite birimo uburyo yagiye arinda umwana we ataravuka n’uburyo Diamond yamuteye inda amutunguye. Yavuze ko bitangaje kubona amwe mu makanzu yambara ahisha inda atwite mu gihe ayandi ayerekana, ibintu yishimira kuba abantu babibona batyo kuko ari umutego yakoze mu rwego rwo kurinda umwana we inkundura y’amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga. Tanasha yavuze ko gukomeza guhisha inda atari ngombwa ndetse anavuga ko habura amezi abiri gusa akabyara. Yagize ati “Ntitwari gukomeza kubihisha gusa kwita ku mwana wanjye nzabyimenyera, hashize amezi arindwi ntwite, nsigaje amezi abiri gusa ngo mbyare kandi ngomba kwerekana ko ibi byaje byihuse kuko byabanje kungora kubyakira ariko uko igihe cyagiye gihita nagiye numva ko iyo bitaba ntaba narakiriye neza uyu mugisha uturuka ku Mana.” Yakomeje agira ati “Mwana wanjye mwiza, urashyigikiwe, urakunzwe kandi wahawe umugisha. Imana ifite umugambi munini kuri wowe, uri umwe mu bantu yitaho cyane. Umunsi umwe njye na Papa wawe tuzakubwira impamvu. Ndagutegereje cyane ngo nkubere Mama kandi mpora nsenga Imana ngo ikurinde abanzi. Nta ntwaro n’imwe izahangana nawe ngo ikuneshe. Ndagukunda mwana wanjye kandi nzakomeza kukwitaho mu buzima bwanjye.” Tanasha yagaragaje kandi ko afite amatsiko yo kubona umwana we w’imfura akaba uwa kane kuri Diamond. Aya magambo Tanasha yayatangaje nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabereye umunsi umwe n’iya nyirabukwe Diamond akanabatunguza impano y’imodoka zihenze. Nk’uko ikinyamakuru Nairobinews.nation.co.ke kibitangaza, ngo ibi birori kandi byari byitabiriwe n’ibihangange bitandukanye harimo umunyarwenya Omondi ukomeye wo muri Kenya. Uyu mwana ugiye kuvuka azaba ari uwa mbere Tanasha abyaye, mu gihe azaba ari uwa kane ku ruhande rwa Diamond, nyuma y’abana babiri yabyaranye na Zari Hassan ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto. Tanasha yahishuye ko Diamond yamuteye inda amutunguye Ngo kwita ku mwana we w’imfura yitegura kwibaruka azabyimenyera Tanasha aritegura imfuraye, mu gihe Diamond yitegura umwana we wa kane @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru FDLR yirukanwe ku butaka bwa RDC itegekwa gutaha i Rwanda amakuru Victoire: Igihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo, amakuru y’ishyaka rye-Video imyidagaduro Umunyamakuru Byansi yasomye umukunzi we abantu barumirwa ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo imyidagaduro Depite Frank Habineza yasengeye Byansi isengesho rikomeye ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video imyidagaduro Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto amakuru Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama amakuru Col. Muhawenimana wari ukuriye FLN muri Kalehe yishwe abandi bamanika amaboko amakuru Victoire Ingabire yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu cyakirwa n’umwana we NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Tanasha umukunzi wa Diamond ati "Kwita ku mwana wanjye nzabyimenyera" UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 10-07-2019 saa 07:50' whatsapp Facebook Nyuma yuko Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna batangaje ku mugaragaro ko bitegura kubyara mu mezi abiri ari imbere, uyu mukobwa yahishuye ko ibijyanye no kwita ku mwana we yitegura kwibaruka, azabyimenyera. Mu butumwa burebure buherekeje ifoto yashyize kuri Instagram, Tanasha kandi yahishuye byinshi kuri uyu mwana w’umuhungu atwite birimo uburyo yagiye arinda umwana we ataravuka n’uburyo Diamond yamuteye inda amutunguye. Yavuze ko bitangaje kubona amwe mu makanzu yambara ahisha inda atwite mu gihe ayandi ayerekana, ibintu yishimira kuba abantu babibona batyo kuko ari umutego yakoze mu rwego rwo kurinda umwana we inkundura y’amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga. Tanasha yavuze ko gukomeza guhisha inda atari ngombwa ndetse anavuga ko habura amezi abiri gusa akabyara. Yagize ati “Ntitwari gukomeza kubihisha gusa kwita ku mwana wanjye nzabyimenyera, hashize amezi arindwi ntwite, nsigaje amezi abiri gusa ngo mbyare kandi ngomba kwerekana ko ibi byaje byihuse kuko byabanje kungora kubyakira ariko uko igihe cyagiye gihita nagiye numva ko iyo bitaba ntaba narakiriye neza uyu mugisha uturuka ku Mana.” Yakomeje agira ati “Mwana wanjye mwiza, urashyigikiwe, urakunzwe kandi wahawe umugisha. Imana ifite umugambi munini kuri wowe, uri umwe mu bantu yitaho cyane. Umunsi umwe njye na Papa wawe tuzakubwira impamvu. Ndagutegereje cyane ngo nkubere Mama kandi mpora nsenga Imana ngo ikurinde abanzi. Nta ntwaro n’imwe izahangana nawe ngo ikuneshe. Ndagukunda mwana wanjye kandi nzakomeza kukwitaho mu buzima bwanjye.” Tanasha yagaragaje kandi ko afite amatsiko yo kubona umwana we w’imfura akaba uwa kane kuri Diamond. Aya magambo Tanasha yayatangaje nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabereye umunsi umwe n’iya nyirabukwe Diamond akanabatunguza impano y’imodoka zihenze. Nk’uko ikinyamakuru Nairobinews.nation.co.ke kibitangaza, ngo ibi birori kandi byari byitabiriwe n’ibihangange bitandukanye harimo umunyarwenya Omondi ukomeye wo muri Kenya. Uyu mwana ugiye kuvuka azaba ari uwa mbere Tanasha abyaye, mu gihe azaba ari uwa kane ku ruhande rwa Diamond, nyuma y’abana babiri yabyaranye na Zari Hassan ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto. Tanasha yahishuye ko Diamond yamuteye inda amutunguye Ngo kwita ku mwana we w’imfura yitegura kwibaruka azabyimenyera Tanasha aritegura imfuraye, mu gihe Diamond yitegura umwana we wa kane @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru FDLR yirukanwe ku butaka bwa RDC itegekwa gutaha i Rwanda amakuru Victoire: Igihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo, amakuru y’ishyaka rye-Video imyidagaduro Umunyamakuru Byansi yasomye umukunzi we abantu barumirwa ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo imyidagaduro Depite Frank Habineza yasengeye Byansi isengesho rikomeye ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video imyidagaduro Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto amakuru Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama amakuru Col. Muhawenimana wari ukuriye FLN muri Kalehe yishwe abandi bamanika amaboko amakuru Victoire Ingabire yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu cyakirwa n’umwana we NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo