Tanasha na Diamond biyunze ku bw’umwana wabo

Tanasha na Diamond baratandukanye bivugisha benshi ariko ubu inkuru iri kubavugwaho cyane ni ukongera kunga ubumwe ku nyungu z’umwana w’umuhungu babyaranye bise Naseeb Jr.

Byumvikanye ko Tanasha na Diamond batandukanye muri Werurwe 2020, mu gihe abantu bari bazi ko bazanabana nyamara ngo iby’urukundo ntawamenya iyo bimuganisha aka wa muhanzi.

Itandukana ryabo ryaje nyuma yuko bari bamaze igihe bakundana ndetse babyaranye umwana w’umuhungu,mu Kwakira 2019.

Ubu haravugwa ko Tanasha Donna n’umuhanzi Diamonds Platnumz bashyize ku ruhande uburakari umwe afitiye undi bagatangira gutegura ejo hazaza ha Naseeb Jr wabo.

Ni amakuru nyir’ubwite Tanasha yatangarije Radio Citizens yo muri Kenya, aho yavuze ko ubu hagati ye na se w’umwana we nta kibazo gihari, ngo bakaba barahisemo gushyira uburakari ku ruhande ku bw’inyungu z’umwana wa bo.

Yagize ati “Njye na Papa w’umuhungu wanjye tumeze neza, turavugana ntabwo tukiri abanzi , tumeze neza, turavugana ku bw’umuhungu wacu, ndamwubaha cyane.”

Muri Mata 2020, Tanasha yatangaje ko atifuza ko umwana we yakura adafite se, akaba ari na yo mpamvu yagerageje kurwana ku mubano we na Diamond ariko bikarangira byanze kuko Diamond we yasaga n’aho atabyitayeho.


Tanasha na Diamond bongeye kunga ubumwe kubw’inyungu z’umwana wabo

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo