Tanasha mu buryohe bwo kubyara umwana ku isabukuru ya Diamond

Nyuma y’igihe kinini umukunzi wa Diamond atwite bikanagenda bihwihwiswa ko yaba yarabyaye, ubu Tanasha Donna yamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, amakuru yemejwe n’uyu muhanzi nyirizina.

Mu kwezi kwa Karindwi nibwo aba bombi batangarije imbere y’inshuti zabo z’imbere ko bitegura kunguka umwana, inkuru yahise isamirwa hejuru n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Uyu mwana utaratangazwa amazina yavutse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ukwakira 2019, akaba ari itariki imwe n’iyo se umubyara Diamond yavukiyeho mu myaka 30 ishize.

Umuhanzi Diamond yemeje aya makuru binyuze ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram acigatiye uyu mwana, ayiherekezanya amagambo agira ati” Isabukuru nziza kuri twembi.”


Ifoto Diamond yasize kuri Instagram ye acigatiye umwana


Tanasha yifurije umwana we isabukuru nziza mu gihe na Diamond ari wo munsi yavutseho





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo