Tanasha arifuza guhura na mukeba we Zari bakagira ibyo baganiraho

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko yifuza ko yahura na mukeba we Zari Hassan bakaganira ku ngingo y’urubyaro afitanye n’uwo bateganya kubana.

Muri iki cyumweru, habayeho uguterana amagambo hagati ya Zari na Tanasha. Ibi byahujwe no kuba kuva Diamond yakundana na Tanasha atajya asura abana be muri Afurika y’Epfo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari aherutse gutangaza ko ari we wenyine utunze abana. Ingingo yatumye abamukurikira (Followers) bavuga ko Diamond yaba yaramutereranye mu nshingano zo kurera, gusa Zari akimara gutandukana n’uyu muhanzi yigeze yumvikana avuga ntacyo amukeneyeho kijyanye no kumufasha kurera abana babyaranye kuko ngo yifite.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Kiss 100, Tanasha avuga ko yifuza guhura na Zari bagakemura ibibazo bihari ku bijyanye n’abana.

Ati “ Sindavugana na we [Zari], gusa mfite icyizere ko tuzahura tugakemura ukutumvikana guhari bitewe n’abana. Nziko izi mbuga nkoranyambaga n’ibindi bitandukanye byagiye biha iki kibazo indi sura ariko Imana nibishaka kutazabonana tubiganireho.”

Tanasha yabwiye iki kinyamakuru ko ataravugana n’umwana mukuru wa Diamond, Princess Tiffah.

Ati “ Sindavugana na we.”Uyu yanahishuye ko ahuza isabukuru y’amavuko na nyina wa Diamod Sanura Sandra.

Uyu mukobwa inshuro nyinshi yagiye abwira ibitangazamakuru binyuranye ko nta mpungenge afite ku kuba agiye kubana na Diamond kandi asanzwe afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri.

Diamond yabyaranye umwana w’umuhungu na Hamisa Mobetto. Ni nyuma yo kubyarana na Zari umwana w’umukobwa n’umuhungu.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo