Tanasha akomeje kuvugirwaho kubera ikindi kizungerezi Diamond avugwaho gutera inda-Amafoto

Mu Kinyarwanda hari imvugo igira iti "Ingeso ntirara bushyitsi!". Ni kenshi abantu batandukanye barimo n’umuherwekazi ufite inkomoko muri Uganda, Zarinah Hassan, bakunze kwita Zari bagiye bagira inama Tanasha Donna Oketch bamubwira ko Diamond atari uwo kwizerwa none ubu tuvugana haravugwa inkuru y’ikindi kizungerezi bivugwa ko gitwite inda y’uyu muhanzi utajya yiburira ku nkumi kandi zikeye.

Uyu Zari wakunze kumvikana agira inama Tanasha amubwira ibya Diamond, yakundanye na we kuva mu 2014 batandukana ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi w’abakundana uyu mugore amushinja kumuca inyuma.

Bidatinze ni bwo Diamond yishumbushije Tanasha Donna gusa yinjira mu rukundo aburirwa ko Diamond bigoye kumuca ku zindi nkumi ariko akabyima amatwi.

Ubu tuvugana abakunzi batanndukanye ba Tanasha Donna batandukanye bo hirya no hino batangiye kugaragaza ko bafitiye impuhwe uyu mukobwa uherutse kubyarana n’umuhanzi Diamond Platnumz amwizerza urukundo rw’akadasahoka bikaba birangiye amugize nk’uko yagize Zari Hassan na Hamisa Mobeto.

Ibi byavuzwe nyuma y’uko umuhanzikazi wo muri Tanzania, Irene Godfrey ‘Lyyn’ ashyize amashusho hanze agaragaza ko atwite, byahise bivugwa ko inda ari iya Diamond ndetse ko ibi bibaye ari mu rukundo na Tanasha ari kimwe n’ibyabaye igihe yari mu rukundo na Zari.

Mu minsi yashize ni bwo uyu mukobwa yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko atwite, abantu bahise bavuga ko nta gushidikanya iyo nda ari iya Diamond bigeze kuvugwa mu rukundo.

Nk’uko umwe mu nshuti za hafi za Lyyn yabibwiye Global Publishers yanditse iyi nkuru, ngo inda ya Lyyn ni iya Diamond.

Yagize ati “Inda ya Lyyn ni iya Diamond, ni na yo mpamvu igihe Diamond yajyaga gukorera igitaramo Dubai uyu mukobwa yavuzweyo ni uko hari ikintu kiri hagati yabo.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo bageragezaga kuvugisha Lyyn kuri iyi nkuru yabitabye maze yumvishe ko ari byo araseka cyane, yabasabye ko babanza kumureka agaseka bakamuvugisha nyuma, gusa nyuma ntiyongeye kwitaba telefoni.

Ibi birimo kuvugwa abantu bahise batangira kugirira impuhwe Tanansha ariko banamwibutsa ko bamuburiye mbere, babisanishaga n’ibyo umuherwekazi w’umugande, Zari wamubyariye abana babiri yigeze kunyuramo ubwo bari mu rukundo ariko Diamond akaza gutera inda Hamisa Mobeto.

Ibi birimo kuvugwa mu gihe Diamond yijeje Tanasha ko ari we mukunzi we wenyine ndetse ko ari na we bazabana, gusa mu minsi ishize uyu mugore aherutse kubwira abantu ko bakwiye kureka kwirirwa bamubwira ibyo Diamond yirirwamo kuko adatewe ubwoba na byo kuko afite ubuzima bwe abayeho kandi yishimiye.


Tanasha akomeje kuvugirwaho kubera ikindi kizungerezi Diamond avugwaho gutera inda


Irene Godfrey ‘Lyyn’ uri kuvugwa ko inda atwite ari iya Diamond


Zari wabyaranye na Diamond abana babiri uw’umuhungu witwa Prince Nillan n’umukobwa witwa Tiffah Dangote yakunze kuburira Tanasha ko Diamond atari umugabo wo kwizerwa ashingiye ku byo yamukoreraga

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo