Sugira Ernest yitabajwe nyuma yuko Amavubi atarebye mu izamu

Mu buryo bwatunguranye, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ’Amavubi’, Mashami Vincent yahamagaye Sugira Ernest mu bakinnyi bari kwitegura umukino wo kwishyura wa Cape-Verde uzaba ku wa Kabiri tariki ya 17-11-2020 mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022 kizabera muri Cameroon.

Nyuma y’imikino 3 yikurikiranya Amavubi atareba mu izamu ry’ikipe bahanganye ngo abe yabona igitego na kimwe, umutoza Mashami yahamagaye Sugira utari wakinnye mu mukino ubanza wa Cape Verde ngo azamufashe gushaka ibitego mu mukino wo kwishyura.

Mu mukino ubanza, ba rutahizamu barimo Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge bari ku rwego rwo hasi nkuko ababonye uyu mukino babitangaje.

Ni mu gihe Sugira Ernest ari umwe mu bakinnyi bitwara neza mu ikipe y’igihugu Amavubi kuko byinshi mu bitego aheruka kubona birimo n’ibyayahaye itike ya CHAN 2021 ni we wabitsinze.

Sugira Ernest yari yakuwe mu ikipe yerekeza muri Cape Verde bivugwa ko afite imvune ariko byagaragaye ko uku kutari ukuri kuko yahise yitabira umwiherero w’ikipe ye Rayon Sports.

U Rwanda rufite inota 1, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019 hanyuma rukanganya na Cape Verde kuwa Kane 0-0.

Cap Verde yanganyije n’u Rwanda, iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda F n’amanota 3. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Uko urutonde ruhagaze mu itsinda F:

1. Cameron 7pts
2. Mozambique 4pts
3.Cape Verde 3pts
4. Rwanda 1pt


Sugira ajya agira atya agakora ibitangaza mu ikipe y’igihugu Amavubi

KARASIRA AIMABLE ASOBANUYE NEZA INKOMOKO Y’INDIRIMBO "SHIKARETE", UGASANGA BARI KUKUBWIRA NGO URIYA UMWIRINDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo