Intsinzi ya Sugira Ernest yatumye umuhanzikazi amusaba kumutera inda

Rutahizamu Sugira Ernest usanzwe azwiho gukora ibitangaza mu ikipe y’igihugu “Amavubi”, yaraye agejeje u Rwanda muri ¼ cy’irushanwa rya CHAN 2020 nyuma yo gutsinda igitego muri 3-2 batsinze ikipe ya Togo mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C.

Igitego cya 3 Sugira Ernest yatsinze cyashimishije Abanyarwanda benshi bituma bamwe mu banyakigali bava muri Guma mu rugo bajya mu mihanda bishimira intsinzi karahava.

Abatashoboye kujya mu mihanda,bagiye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram bagaragaza ibyishimo byabo kugeza ubwo hari n’uwamusabye kumutera inda gusa.

Intsinzi ya Sugira yatumye n’badasanzwe bazwiho gukunda umupira bagaragaza ko “Amavubi” yabashimishije by’umwihariko Sugira Ernest.

Mu rwego rwo gushimira Sugira, abafite inka bazitanze, abandi batanga icyo bafite ariko Umuhanzikazi witwa Noella Izere yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza ko Sugira amutera inda.

Abinyujije kuri Twitter,Noella Izere yatunguye abantu asaba Sugira Ernest ko yazamutera inda, ati” Basi uzantere inda”.

JPEG - 71.4 kb

Iki cyifuzo cy’uyu muhanzikazi cyatumye benshi mu babakurikira bagwa mu kantu nkuko babigaragaje mu bitekerezo bitandukanye byakurikiyeho aho bamwe basabye ko Sugira yakwirinda ibimurangaza.

Noëlla Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi wamamare mu muziki nyarwanda yaba mu ndirimbo zisanzwe n’izo kuramya no guhimbaza Imana ari gukora ubu

Noëlla Izere mu minsi ya vuba yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo; Iby’Isi, Icyo uzaba na Ikirutibindi.

Rutahizamu Sugira Ernest ukina mu ikipe ya Rayon Sports,yavutse ku itariki 27 Werurwe 1991 avukira i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

NDASABA LETA Y’U RWANDA GUHAGARIKA IYICARUBOZO,UBWICANYI NDEGAKAMERE NO KUDATANGA UBWISANZURE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo