Sugira Ernest mu bihano, akomeje imyitozo mu bana ba APR-Amafoto

Sugira Ernest, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya APR FC nyuma yo gufatirwa ibihano n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu kwezi gushize, ubu akomeje gukorera imyitozo mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC, mu gushyira mu bikorwa ibihano yahawe n’ikipe ye

Ku wa 24 Ukwakira 2019 , nibwo APR FC yahagaritse rutahizamu Sugira Ernest amezi abiri adakinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaje mu minsi ya mbere ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Sugira yahanwe nyuma y’imyitwarire yagaragaje ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2019-20 AS Kigali yakiriyemo APR FC no mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2020 ubwo Amavubi yasezereraga Ethiopia kuri Stade ya Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Mu ibaruwa yo ku wa 24 Ukwakira 2019, yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Musemakweli, Sugira yandikiwe amenyeshwa ko ahagaritswe amezi abiri.

Sugira Ernest yashinjwaga imyitwarire mibi mu ikipe ye, ndetse n’amagambo yatangaje mu itangazamakuru nyuma yo guhesha u Rwanda itike yo kwerekeza muri CHAN 2020.

Mu bihano yafatiwe n’ikipe ye harimo guhagarikwa gukina mu ikipe ya APR Fc, ndetse no gukorera imyitozo hamwe n’ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Sugira Ernest agihabwa icyo gihano cyo gukorana imyitozo n’abana, hari benshi batekereje ko ashobora kutazubahiriza ibyo bihano, ndetse ko ashobora kutishimira kwitozanya n’abana kandi ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda.

Mu myitozo y’ikipe y’abakiri bato ya APR FC yo kuri uyu wa Gatatu, Sugira Ernest umaze iminsi ahakorera imyitozo, yanyuzagamo akagaragaza ko yishimye kandi akorana n’abana imyitozo yishimye, ndetse anubahiriza amabwiriza y’abatoza.

Sugira Ernest ugiye kuzuza ukwezi kwa mbere kw’igihano cye, hatagize igihinduka biteganyijwe ko ibihano yahawe byazarangira tariki 24/12/2019, akaba yasubira mu ikipe nkuru ya APR FC.

Sugira Ernest mu myitozo hamwe n’abana bo mu ishuri ry’umupira rya APR FC

Hari igihe biba ngombwa ko agira ubutumwa aha abana

Aha Sugira yari afite akanyamuneza

Iyi Video ntiwayisanga ahandi:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Emmy Kuya 23-11-2019

Sugira nibyiza kuba ari gukora neza ibyo yasabwe natwe abafana turifuza ko narangiza ukwezi kumwe yababarirwa akagaruka mu kibuga. Abayobozi ba APR fc turabasabye rwose muzamubabarire aze atange umusanzu we muri apr fc kandi ntazongere gushaka gutema ishami yicayeho.