Stade 2 zo mu Burusiya aho Ubwongereza bwakiniye na Tunisia zatangiye gusenyuka

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu izi stade zahise zitangira gusenyuka ku buryo bukomeye zimwe muzatangiye gusenyuka harimo n’iyo Ubwongereza na Tunisia zakiniyemo ni umukino wabereye ku kibuga cy’i Volgograd mu Burusiya ari naho hasenyutse.

Amafoto agaragaza ko izi sitade zatangiye gusenyuka nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu, imwe muri sitade yasenyutse ikaba yubatse i Volgograd aho Ubwongereza na Tunisia bakiniye, Ubwongereza bugatsida 2- 1 cya Tunisia.
Amatiyo asohora amazi yaturitse nyuma y’iyi mvura yaguye ari nyinshi muri iki gihugu.
Reba amafoto y’ukuntu yasenyutse

Russian Ilya Varlamov, yavuze ko yasuye izi sitade avuga ko habayeho kutubaka neza. Nyuma y’amasaha make y’umupira w’igikombe cy’isi urangiye sitade iri Volgograd yatangiye gusenyuka.

Ngo mu gihe bubakaga habayeho kunyereza ingengo y’imari yarigenewe kubaka izi sitade zasenyutse.kampani yazubatse yitwa JSC Stroytransgaz zisuzumwa n’inshuti ya Putin, yitwa Gennady Timchenko.

Umuvugizi wa sosiyete Sport Engineering yubatse izi sitade yemeje aya makuru avuga ko aribyo, igice kimwe cyasenyutse ndetse n’amatiyo akaba yaturitse kubera amazi hari impungenge ko n’ahandi hasenyuka. Iyindi sitade ubwongereza bwakiniyeho nayo yasenyutse ku buryo bukomeye ya Nizhny Novgorod. Ibitangaza makuru byo mu Burusiya bivuga ko ntabantu benshi barabimenya.

JPEG - 93 kb
Ikipe y’Ubwongereza ikina na Tuniziya





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo