Slay Queen yavuze uburyo yaryamanye n’abagabo 700 n’ibyamamare 27 byo muri Ghana bivugisha benshi

Ku myaka 22 y’amavuko gusa umukobwa wo mu gihugu cya Ghana w’umu-Slay Queen yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma yo guhishura umubare w’abagabo amaze kuryamana na bo.

Slay Queen ni muntu ki?

‘Slay Queen’ ni ijambo rimaze kumvikana mu matwi ya benshi. Mu Rwanda ryatangiye kugira ubukana mu 2017. Abarikoresha baba baninura abakobwa birirwa ku mbuga nkoranyambaga bacugusa amabuno. Abenshi muri bo nta kazi kazwi bagira ariko bagahora mu bagaragaza ko bafite agatubutse ku mufuka. Hari n’ababita ’abakobwa barisha ikimero’ icyakora hari n’abo usanga biyita ko ariko icyo kimero ntacyo bafite.

Slay Queen, Abena Ghanabah uzwi ku mazina ye bwite nka ’Charlotte Abena Serwaa Ghanabah’ wo muri Ghana, yahishuye ko amaze kuryamana n’abagabo 700 biyongereyeho n’ibyamamare 27 byo mu gihugu cya Ghana.

Abena Ghanabah yahishuye ko yatangiye kuryamana n’abagabo ku myaka 14 y’amavuko gusa kandi ngo umugabo wa mbere baryamanye yari afite imyaka 56 y’amavuko.

Uyu mugabo baryamanye mbere, ngo yari umuyobozi w’ishuri yigagaho aho ngo yamusambanyirije mu macumbi y’abanyeshuri nkuko yabitangarije ikinyamakuru Naijatweet dukesha iyi nkuru.

Uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu agiye kuzashyira hanze amazina ya bimwe mu byamamare byo muri Ghana baryamanye ngo kubera bitagiye byubahiriza amasezerano bagiranye mbere yo kuryamana.

Abena yahishuye kandi ko uretse kuryamana n’abagabo b’ibyamamare muri Muzika, yanagiye yanga kuryamana n’abagore benshi bahuje igitsina na bo b’ibyamamarekazi mu muziki wa Ghana bagiye bamusaba ko yabemerera bakaryamana.

Abantu benshi bakunze kunenga aba biyita aba-Slay Queen kubera uburyo abenshi bamamaza ingeso mbi y’ubusambanyi mu gihe isi ihangayikishijwe bikomeye n’iyi ngeso igenda ibata benshi.

Gusa kureka ingeso mbi nk’ubusambanyi, kwikinisha, kureka kureba filimi z’urukozasoni n’ibindi bigendanye nabyo, birashoboka cyane bityo twese dufunge inzira zose izi ngeso zanyuramo zidusanga bityo dukomeze tugire ubuzima buzira umuze ubuziraherezo.

Ntucikwe na Filimi ya Barafinda Ep 9:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo