Sinshobora kwambara bikini yewe n’amarushanwa abisaba sinayajyamo-Miss Nimwiza Meghan

Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 atangaza ko adashobora kwambara bikini ndetse niyo byaba ngombwa haba amarushanwa abimusaba we ubwe atayakandagizamo ikirenge cye.

Aganira na Teradignews Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yatangaje byinshi birimo no kuba ngo burya akunda abahanzi bose bo mu rwanda ariko ngo akaba adashobora gukundana n’umuhanzi ahubwo akaba yakwihitiramo gukundana n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Uyu mukobwa uherutse guhiga abandi bari bahanganye muri Miss Rwanda 2019 mu bwiza, ubwenge n’umuco by’u Rwanda yanagarutse ku muziki akunda aho yahishuye ko akunda indirimbo zituje ariko zikomoka muri Afurika.

Nimwiza Meghan kandi avuga ko kugeza ubu amahitamo ye amwerekeza mu kuba yajya mu rukundo n’umukinnyi w’umupira kuruta kuba yakundana n’umuhanzi gusa ariko avuga ko nta bisobanuro abifitiye ko ahubwo ari amahitamo ye kandi akaba ariko yisanze.

Akenshi iyo abantu bamaze kumenyekana usanga batangira kwishushanyaho ibintu runaka, Nimwiza Meghan we avuga kandi adashobora kwishyiraho tatuwaje kimwe n’uko adashobora kujya mu irushanwa rimusaba kwambara umwenda wo kogana (bikini) ikunze kutavugwaho rumwe n’Abanyarwanda.

Nimwiza ati "Njye ndi umukirisitu ntabwo ibyo byo gushyiraho Tatuwaje numva byambaho ntibishoboka niyo byaba itegeko nabitekerezaho muri icyo gihe naho ubu ndumva nta mwanya byantwara habe na muto”.

Yunzemo ati ” Sinshobora kwambara bikini ndetse niyo byaba ngombwa niyo haba hari amarushanwa abisaba njyewe sinayajyamo.”

Uyu mukobwa ubumbatiye ikamba ry’ubwiza mu Rwanda rya 2019 avuga kandi ko kubera gutuza cyane no kuvuga make iyo ashaka kuruhuka no gutangaza ibitekerezo bye yifashisha inyandiko kandi akaba akunda no gusoma ibitabo.

Nimwiza Meghan yavutse tariki ya 10 Ukwakira 1998, avukira mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo kugeza ubu akaba afite imyaka 20 y’amavuko. Ni we ugomba guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w’Isi 2019 (Miss World 2019) rizabera Pattaya muri Thailand ku nshuro yaryo ya 69. Ikamba rya Miss World 2018 rifitwe na Vanessa Ponce wo mu gihugu cya Mexico.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan atangaje ibi bijyanye no kuba atakwambara bikini no kuba atajya mu irushanwa ribimusaba mu gihe tumenyereye ko muri Miss World ndetse no mu yandi marushanwa ashobora guhagarariramo u Rwanda akenshi usanga baba basa nk’abategetswe kwambara aka kenda gakunze kuvugisha benshi by’umwihariko iwacu mu Rwanda bavuga ko atari umwenda ukwiriye uwitwa ko ari we Nyampinga w’igihugu.

Tubibutse ko Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019 ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, yambitswe iri kamba kandi asimbura Miss Iradukunda Liliane wari urifite guhera muri Gashyantare 2018.

Kimwe n’abandi bose bagiye begukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye, Miss Nimwiza Meghan yahise ahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift yo kugendamo, akazajya anahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Leo niyigena Kuya 6-02-2019

Nukuri wowe ndumva ugifite umuco nyarwanda knd komerezaho

Habineza Theophile. Kuya 6-02-2019

Ni Mwiza koko! Imbere n’inyuma komerezaho utandukanye n’abakubanjirije bose!

Sezibera Hirwa Theos Kuya 6-02-2019

Yes Meghan wacu ndagushyigikiye cyane komeza gushyigikira our Rwandan’ culture

Sezibera Hirwa Theos Kuya 6-02-2019

Yes Meghan wacu ndagushyigikiye cyane komeza gushyigikira our Rwandan’ culture

Nshimyumukiza Japhet Kuya 6-02-2019

Nukuri nanjye ndahamanya na
Miss Nimwiza Meghan.
kwambara Bikini atari ibintu bikwiriye umukobwa w’umunyarwandakazi.

Nshimyumukiza Japhet Kuya 6-02-2019

Nukuri nanjye ndahamanya na
Miss Nimwiza Meghan.
kwambara Bikini atari ibintu bikwiriye umukobwa w’umunyarwandakazi.

Elias Sanchez Kuya 6-02-2019

Nivyiza cyane KBS Ufite ibitecyorezo byiza cyane kdi Turagukunda urimwiza cyane KBS good Job