Sinshidikanya ko Messi yangize umukinnyi ukomeye-Cristiano Ronaldo

Guhora ahanganye na mugenzi we Lionel Messi, Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo uri kuvuga ukuri kwinshi muri iyi minsi kuri TV1 yo muri Portugal avuga ko byamugize umukinnyi ukomeye bityo akaba yifuza ko mu minsi iri imbere bazahura bagasangira.

Aba bakinnyi bombi basangiye kuba banganya Ballon d’Or 5 ndetse bakaba bamaze imyaka 10 bayoboye isi,bagiye batuma benshi bajya impaka z’urudaca ku muhanga kurusha undi bikarangira rubuze gica.

Ronaldo yatangaje ko kuba yarabaye umukinnyi ukomeye mu gihe cy’imyaka 10 abikesha ihangana rye na Messi ndetse ngo atekereza ko na Messi ariko bimeze.

Yagize ati “Sinshidikanya ko Messi yangize umukinnyi ukomeye kandi nanjye natumye biba uko kuri we.Iyo Ntwaye ibikombe biramubabaza kandi nanjye nuko iyo ari gutsinda cyane.Nishimira ubuhanga bwe mu mupira w’amaguru.Yavuze ko byamubabaje kuba naravuye muri Espagne kandi n’ubukeba bwacu yakundaga".

Akomeza agira ati "Ni ubukeba bwiza ariko sibwo bwonyine. Michael Jordan yagize benshi bari bahanganye muri Basketball, Ayrton Senna na Alain Prost barahanganaga muri Formula 1.Icyo bose bari bahuriyeho n’ubukeba bwiza.”

Ronaldo abajijwe ku mubano we na Messi yagize ati “Mfitanye imibanire myiza ya kinyamwuga na Messi kuko twasangiye byinshi mu myaka 15, ntabwo turasangira ifunguro ariko sinumva impamvu tutazabikora mu gihe kiri imbere, nta kibazo mbibonamo.”


Kugeza ubu isi ya Ruhago ifite ubwoba ko aba bagabo nibaramuka basezeye mu kibuga hatazaboneka abasimbura babo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo