Sinigeze mvuga ko kwikinisha ari ibintu byiza-Karasira ’Prof. Nigga’

Karasira Aimable wigeze kwamamara nka Prof. Nigga ubwo yari umuraperi, yabeshyuje abakunze kumushinja ko yashyigikiye kwikinisha avuga ko atigeze avuga ko ari ibintu byiza.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Karasira yashyigikiye ibyo kwikinisha, ibintu byanakomojweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yabikomojeho bikavugisha benshi.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, Karasira Aimable ’Prof. Nigga’ yanyomoje ibi avuga ko atigeze ashyigikira kwikinisha.

Ati "Jyewe nta na rimwe nigeze nshyigikira ibintu bita kwikinisha, nta nubwo nabigaye, ni ibintu biri aho, nta n’itegeko ribihana ariko ni ibintu umuntu ashobora kukugiraho inama, hari n’indi myifatire iriho nko kwisiga Mukorogo, gutobora amatwi ibintu rimwe na rimwe umuntu yumva uko ashaka bitewe nuko abifata ariko jyewe nta na rimwe rwose nigeze mvuga ko kwikinisha ari ibintu byiza".

Karasira avuga ko ibyo yavuze bibitse abantu bagakwiye kubyumva neza aho kuvuga ibyo atavuze. Yavuze ko ari urugero yari atanze ari rwo benshi bafatiyeho bamuvugaho ibyavuzwe.

Uyu mwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda (Karasira) akomoza kuri Amb. Olivier Nduhungirehe wakomoje ku bitekerezo bye ku kwikinisha, yavuze ko nta kibazo afitanye na we ngo nubwo ari we wamutangiye amushotora.

Ku kuba Amb. Olivier Nduhungirehe hari aho yavuze ko yaba afite ikibazo, Karasira avuga ko nta kibazo na kimwe afite bityo ngo ahubwo abona yaba ari we ugifite kubera kudasoma ibintu neza.


Karasira Aimable ’Prof. Nigga’ mu kiganiro n’UMUBAVU

Iyumvire byinshi muri Video:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo