Sindashobora kongera gusinzira kuva Manchester Utd idusezerera muri UEFA CL-Kylian Mbappe

Rutahizamu Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain avuga ko atarashobora kongera gusinzira kuva ikipe ye yasezererwa na Manchester United mu mikino ya kimwe cy’umunani y’irushanwa rya Champions League mu cyumweru gishize.

Paris Saint-Germain ifite igikombe giheruka cya Shampiyona y’u Bufaransa, yari yatsinze Manchester United ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye ku kibuga Old Trafford cya Manchester United. Yasezerewe nyuma ya Penaliti ya Marcus Rashford yo mu minota y’inyongera y’umukino.

Iyi kipe y’abashoramari bo muri Qatar, nta na rimwe irarenga icyiciro cy’imikino ya kimwe cya kane muri Champions League nubwo ishorwamo imari itubutse.

Mbappe yabwiye Televiziyo TF1 yo mu Bufaransa ati: "Ndumiwe ku buryo ntacyo mfite cyo kuvuga. Twari twitanze cyane kugira ngo tugere muri iki cyiciro".

"Ntabwo nari bwashobore gusinzira. Nzi neza ko ari ko bimeze kuri buri wese [dukinana]".

"Mu by’ukuri, biragoye kugira icyo natekerezaho cyane kuko Champions League yari intego yacu. Ikibuga cyari cyuzuye mu gihe twiteguraga igihe cyiza cyane [cyo gukomeza mu irushanwa], nuko tubishya umunsi mukuru w’ibirori. Ntabwo twashakaga kubibishya ariko ku mpera ni ko twabigenje".

PNG - 1.1 Mb
Marcus Rashford yihanganishije Kylian Mbappe nyuma yo gusezererwa
PNG - 340.3 kb
Kylian Mbappe (ibumoso) ni we mukinnyi w’umupira w’amaguru wa kabiri uhenze cyane kurusha abandi w’ibihe byose


Mbappe w’imyaka 20 y’amavuko watwaye Igikombe cy’Isi cyo mu mwaka ushize wa 2018 ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, waguzwe Miliyoni 166 z’amapawundi ubwo Paris Saint-Germain yamuguraga na Monaco, yavuze ko "bidasubirwaho" azaba akiri muri iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati: "Hamwe n’uku gusezererwa ndetse n’ibindi bibazo byose bizateza, nta mpamvu yatuma nanjye niyongera kuri ibyo bibazo. Rero, aho ngaho kuri iyo ngingo birasobanutse neza".

Paris Saint-Germain, idafite umukino wa shampiyona mu mpera y’iki cyumweru, irusha amanota 14 ikipe ya Lille iyikurikiye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Ligue 1 yo mu Bufaransa, mu gihe igifite n’indi mikino ibiri y’ibirarane itarakina.

Hagati aho, ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko byabaye ngombwa ko iyi kipe ku cyumweru yimurira imyitozo yayo ku kibuga Parc des Princes kubera impungenge z’umutekano.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko hari inyandiko zanditse ahantu hatandukanye, harimo izigira ziti, ’Muteye isoni! Ntacyo mumaze’ ndetse n’izigira ziti ’Mutwubahe’. Abafana bagera hafi kuri 500 ni bo bemerewe kwitabira iyo myitozo, ariko bakajya batuka abakinnyi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo