“Sinajya muri Tanzania ngiye gusambana” Shaddy Boo

Umunyamideli Shaddy Boo ni umugore w’abana 2 wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba avugwaho cyane gukundana n’abastari batandukanye ndetse bikavugwa ko hari ubwo ajya muri Tanzania na Nigeria kuryamana n’abastari baho, gusa we yabihakanye yivuye inyuma.

Uyu munyarwandandazi ni umwe mu bagore bakunze kuvugwaho byinshi bitandukanye aho bamwe bajya kubona bakabona yuriye Rutemikirere ajya mu bihugu bitandukanye gusa ngo ntago aba agiye mu busambanyi nkuko benshi babimushinja.

Yavuze ko yiyubaha nk’umugore w’abana 2 kandi ko akunda abana be bityo bitatuma ajya mu bihugu birimo Tanzania na Nigeria gukora ubusambanyi n’ibyamamare byaho.

Yagize ati” Ndi umubyeyi w’abana 2 ndiyubaha kandi sinajya muri Tanzania cyangwa Nigeria njyanwe n’ibikorwa byo kuryamana n’abasitari.”

Yakomeje avuga ko atarajwe ishinga no gukora ubusambanyi ahubwo ko aba akeneye kwiyubaka kandi ko atemberera mu biriya bihugu hari bimwe mu byo agiyemo bimufitiye inyungu cyane kurusha kujyayo agiye mu bintu by’iraha cyane birimo kwishimisha.

Abi abitangaje nyuma yuko yajyaga ashinjwa ubusambanyi na Diamond wo muri Tanzania aho byavugwaga ko ajyayo mu ibanga bakishimana nyuma akagaruka mu Rwanda gusa we yahakanye ko atari byo ndetse ko ababivuga bamwibeshyeho.

JPEG - 99 kb
Mbabazi Shadia umenyerewe nka Shaddy Boo akunze kugaragara mu myambaro ivugisha benshi
JPEG - 78.1 kb
Shaddy Boo avuga ko atajya muri Tanzania ajyanywe no gusambana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kabengera Ruvubura Kuya 13-12-2018

Ibihishwe amaso y’abantu bigaragara imbere y’Imana nk’ibyambaye ubusa kandi abantu bakora ibibi bakibwira ko bahwanye n’Imana ariko k’umunsi w’amateka Imana izabishyira hanze byose uko bikurikirikirana. Mwirinde dore Yesu araje kandi ntazatinda.