Shitani bambwira muri Bibiliya ntayo nzi, nkinnye Politiki narwanya kwigwizaho imitungo, ikiganiro na Karasira ’Prof Nigga’

Karasira Uzaramba Aimable wigeze kugacishaho ari umuhanzi nka ’Prof Nigga’ avuga ko abaye umunyapolitiki yarwanya ibintu byo kwigwizaho imitungo kuko ngo usanga aribyo bituma abantu bamwe bakena mu gihe ngo nyamara ibihari bisaranganyijwe, byagera kuri bose.

Avuga ko kwigwizaho imitungo ’Capitalism’ abifata nka shitani, ati "Capitalism niyo mubyeyi w’ibyo, jye mu kwemera kwange nyifata nka shitani kuko shitani bambwira muri Bibiliya ntayo nzi, shitani mbona ituma abantu bakena ni ukwigwizaho imitungo, kuko abantu bakena ari uko abandi bigwijeho, ibintu biri ku isi tubisaranganye, nta kibazo cyabamo".

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Karasira ubusanzwe wigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga (IT) muri Kaminuza y’u Rwanda, yagarutse kuri byinshi birimo ubuzima bwe, uburyo yiswe ’Prof Nigga’, ubuhanzi bwe n’ibindi.

Iyumvire muri Video ikiganiro kirambuye Karasira Aimable (Prof Nigga) yagiranye natwe:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo