Shampiyona y’u Butaliyani ’Serie A’ ishobora gusubukurwa vuba

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Guiseppe Conte, yatangaje ko guhera tariki ya 18
Gicurasi 2020 shampiyona ya Serie A ishobora gusubukurwa nta gihindutse.

Shampiyona y’u Butaliyani, Serie A, yasubitswe guhera tariki ya 9 Werurwe nyuma yo
gufatwa ikemezo cya gahunda ya guma mu rugo na Guverinoma y’u Butaliyani mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyi shampiyona yasubitswe habura iminsi 12 ngo igere ku musozo mu gihe hari imikino ine y’umunsi 25 wa Shampiyona itarakinwe, ikindi kandi nuko igikombe cy’Igihugu, cyo
cyasubitswe hamaze gukinwa imikino ibanza ya ½.

Minisitiri Guiseppe Conte, yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mata, amakipe
ashobora kongera gusubukura imyitozo mu kwezi gutaha ku buryo n’imikino yakongera kuba muri Kamena.

Conte yakomeje avuga ko tariki 4 Gicurasi abakinnyi bashobora gutangira imyitozo ku giti cyabo.

Yakomeje agira ati "Minisitiri wa Siporo, Vincenzo Spadafora, azakorana n’itsinda
ry’inzobere n’abayobozi b’imikino kugira ngo dushake inzira ifasha abakinnyi kwitoza ku giti cyabo guhera tariki ya 4 Gicurasi, naho imyitozo yo mu matsinda igahera tariki ya 18 Gicurasi, nitugera kuri uwo mwanzuro, tuzabikora twizeye ko ingamba z’umutekano zihagije".

Conte yakomeje gusaba ko ingamba zo gusiga intera hagati y’abantu zakomeza nko;
kwambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu no kwiyongera kw’impfu zitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kugeza ubu mu Butaliyani harabarurwa abasaga ibihumbi 197 banduye Coronavirus mu gihe icyo cyorezo kimaze guhitana abasaga ibihumbi 26.

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo