Shaddyboo yasize inkuru mu birori bya Miss Rwanda 2020, yishimiye intsinzi amera nk’umusazi

Shaddyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yasize umugani ahabereye ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2020 ryegukanwe na Nishimwe Naomie ntibyakirwe na bose .

Uyu mugore wafanaga Nishimwe Naomie, yabanje kukanyurizaho abitabiriye ibi birori ubwo akanama nkemurampaka kari kari guteranya amanota.

Ubwo akanama nkemurampaka kari kagiye guteranya amanota, Dj Ira wavangaga imiziki yaryohereje abitabiriye ibirori bya Miss Rwanda nubwo bari bananiwe bose bicaye.

Muri iki gihe ni bwo Shaddyboo yatunguranye abantu bose bicaye arahaguruka acinya akadiho abantu bose bamuhanze amaso.

Ubwo bari bamaze gutangaza uwatsinze, Shaddyboo yongeye kwigaragaza cyane ko yarenzwe n’ibyishimo akavuza induru mu cyumba cyatorewemo Nyampinga w’u Rwanda 2020.


Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ’Shaddyboo’, yasize inkuru mu birori byo gusoza Miss Rwanda 2020, aha yishimiye intsinzi ya Nishimwe Naomie amera nk’umusazi

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo