Shaddyboo yasangiriye n’abana bo ku muhanda iwe

Mbabazi Shadia wamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yatunguye abana 35 bahoze baba ku muhanda abatumira iwe mu rugo barasangira.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020. Ubusanzwe bimaze kumenyererwa ko Shaddyboo ategura bene iki gikorwa ku munsi we w’amavuko cyangwa ku yindi minsi mikuru yo mu Idini ya Islam.

Ubwo yaherukaga gukora iki gikorwa hari mu munsi Eid Al Fitr, aho yasangiye n’abana b’i Nyamirambo.

Shaddyboo yavuze ko aba bana baba mu buzima bugoye cyane, ari na yo mpamvu bagombwa kwerekwa urukundo.

Ati” Mba nabatumiye ngo dusangire, twishimane babone ko hari ababatekereza. Ni abana baba mu buzima bugoye, ariko hari icyizere ko bwahinduka kuko Imana ikunda abana. Gusa natwe tugomba kubereka urukundo rudasanzwe kuko babaho mu buzima bubi budasanzwe.”

Ku kijyanye n’uburyo aba yabashije kubona aba bana icyarimwe, ShaddyBoo yavuze ko ubu bitakimugora. Ati “Hari ababakuriye tuvugana tugahana gahunda, iyo bamaze kwishyira hamwe baraza tugasangira tugasabana.”

Uyu mugore w’abana babiri amaze iminsi mike atangije ubucuruzi bw’ibyo kurya yise “Love on Plate” bivugwako ari nabwo bwoko bw’ibyo kurya yazimaniye abana 35 bari bamusuye kuri iki Cyumweru.

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo