ShaddyBoo n’umuhanzi Bruce Melodie batawe muri yombi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Bruce Melody” na Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ShaddyBoo batawe muri yombi.

Bivugwa ko Bruce Melodie na ShaddyBoo batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020, gusa ejo ku wa Mbere UMUBAVU wavuganye ku murongo wa Telefoni na Shaddy Boo umubaza ku byo yari yasabyeho Polisi ibisobanuro byo kujya gusaka mu ngo z’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite.

Ni mu gihe na Bruce Melodie kuri uyu wa Kabiri yahise ashyira hanze amashusho amugaragaza ari mu modoka bigatera benshi urujijo bibaza niba koko yaba afunzwe.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus ndetse no gukwiza urusaku

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.

Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe."

CP Kabera yavuze ko bari bagiye gusura uwitwa Rwema Denys nyuma baracuranga basakuriza abaturanyi.

ShaddyBoo aherutse kwandika kuri Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Muri zo harimo nk’iyo yise Saa Moya isigaye iharawe cyane ndetse n’indi yise Katerina ikunzwe hanze y’u Rwanda cyane muri Kenya.

ShaddyBoo azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’umwe mu bagore b’ibyamamamare bikurikiranwa cyane nko kuri Instagram, aherutse kumvikana avuga ko yatangiye ubushabitsi bwa Restaurant aho agemurira abantu amafunguro mu ngo zabo.


ShaddyBoo ni umugore ukunze kuvugisha benshi kubera imiterere ye


ShaddyBoo n’umuhanzi Bruce Melodie bari muri Kasho ya Polisi yo muri Kigali

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
emeriine ineza nick Kuya 14-08-2020

eehee gusa bafunze burc meldy bya mbabazape! nibababari ntawudakora icyaha bavandi reka tubifate nkaho aragisida yabaye