Serena n’umuvandimwe we bongeye guhatana, byagenze bite?

Serena Williams wahoze ari numero ya mbere ku isi yatsinze umuvandimwe we Venus seti ebyiri kuri imwe muri kimwe cya Kane cy’irushanwa rya Tennis riri kubera muri leta ya Kentucky muri Amerika.

Ni inshuro ya 31 aba bavandimwe bahuye mu irushanwa, Serena amaze gutsindamo inshuro 19 naho mukuru we Venus w’imyaka 40 yatsinzemo inshuro 12.

Serena wegukanye amarushanwa 23 ya Grand Slam, akaba yari yabanje no gutsindwa seti ya mbere mu mukino w’ejo ku wa Kane, yagize ati “Mu by’ukuri sinzi uko naje kumwigaranzura, nari nakomeje gutsindwa ariko nza kuvuga nti nkeneye gutsinda uyu mukino.”

Mu kiciro gikurikiyeho Serena w’imyaka 38, azahura n’uza gutsinda hagati y’umunyamerika Shelby Rogers n’umunyacanada Leylah Annie Fernandez, muri iri rushanwa riri kuba nta bafana bahari.

Iri ni rimwe mu marushanwa abanziriza US Open izatangira tariki 31 z’uku kwezi kwa munani, aho Serena afite amahirwe yo kwegukana Grand Slam ya 24 kuko abakinnyi bagera kuri 20 bakomeye bavuze ko batazaryitabira.

Bianca Andreescu waryegukanye ubushize atsinze Serena ku mukino wa nyuma na we ejo ku wa Kane yatangaje ko atazitabira US Open.

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo