Se wa Diamond mu nzira yo gukorana indirimbo n’umuhungu we

Nyuma yuko Diamond Platnumz yiyunze na se bari bamaze imyaka 20 badacana uwaka, kuri ubu Mzee Abdul, umubyeyi w’uyu muhanzi yatangaje ko ateganya gukorana indirimbo n’umuhungu we mu gihe kitarambiranye.

Ku munsi w’ejo ku wa kane ubwo yaganiraga na Global Radio, nibwo uyu musaza yatangaje ibi avuga ko gukorana na Diamond indirimbo byoroshye nko kunywa amazi.

Yagize ati “Abantu benshi bagiye bambaza niba nakorana indirimbo n’umuhungu wanjye. Cyane rwose nzamuganiriza dukore ikintu byanga byakunda. Kumuzana muri studio tugakorana umuziki biroroshye cyane, mu by’ukuri ni ibintu byamaze gukorwa. Ni umuhungu wanjye.”

Ibi abivuze hashize iminsi mike yongeye kwiyuinga na Diamond, nyuma y’imyaka 20 bacyocyorana. Biyungiye mu kiganiro bombi bagiriye kuri radiyo y’uyu muhanzi w’icyamamare, Wasafi FM.

Diamond yasezeranyije gufasha ise anamusinyisha mu nzu ye y’umuziki, Wasafi, amushyiriraho umuntu uzamukurikirana ariko amubuza kongera kugaragara mu itangazamakuru amusebya.

Mzee Abdul aherutse kwinjira mu ruhando rw’umuziki, akora indirimbo ebyiri ari kumwe n’abandi bahanzi zirakundwa.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo