Se wa Diamond ashobora gucibwa amaguru kubera uburwayi bw’amayobera

Nyuma yuko umubyeyi wa Diamond, Abdul Jumaa arembejwe n’uburwayi bw’amayobera bwamufashe buhereye ku birenge bugatangira no gukwirakwira umubiri wose, kuri ubu abaganga bamukurikirana bavuga ko umwanzuro ushobora kuba uwo kumuca amaguru.

Uyu mugabo Abdul Jumaa amaze igihe adacana uwaka n’umuryango we biturutse ku rwango yabanje kugirana n’umugore we Sanura Kassim ‘Sandra’, bituma abana na bo baramwanga.

Ubu imyaka icumi irashize yibana ahitwa Magomeni muri Kagera mu buzima bubi mu gihe Diamond aba mu buzima buhenze na nyina ndetse na bashiki be rwagati i Dar es Salaam.

Jumaa ararembye ndetse akeneye ubuvuzi bwihuse bitaba ibyo akazacibwa amaguru yombi.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ijumaa Wikienda cyagiranye na Dogiteri Godfrey Charles, umuhanga mu kuvura indwara z’uruhu, yavuze ko akurikije ikibazo se wa diamond afite kugikemura bya burundu ngo ni ukumuca amaguru.

Yagize ati “Mu by’ukuri amahirwe yo gukira ni 50% nabwo Imana imufashije n’abavandimwe be bagahita bamuvuza byihuse ariko natitabwaho bizarangira amaguru aciwe.”

Se wa Diamond yabwiye iki kinyamakuru ko amaze kwivuza mu bitaro bitabarika ndetse ko n’ubushobozi bwamushiranye. Abaganga ngo bamubwiye ko arwaye kanseri y’uruhu ndetse ko kumuvura bisaba amafaranga menshi.

Ati “Aya maguru yandembeje kera. Nivurije mu bitaro byinshi ariko mu by’ukuri ntabwo ndavurwa neza kubera igiciro gihanitse kandi nta bushobozi mfite.”

Yabajijwe niba yaraganirije umuhungu we Diamond iki kibazo, na we ati “Ntabwo namuvugaho gusa njye ndashimira Imana kuko yampuje n’umwana wanjye wabaga mu Bwongereza Zubeda Humphries. Yaje hano kugira ngo ampe ubufasha nivuze.”

Zubeda Humphries, ngo ni mushiki wa Diamond bahuje se gusa. Yavuze ko ababazwa no kubona uyu muhanzi afasha abandi ariko akirengagiza se urembye kandi atagira ubushobozi.

Ati “Diamond ndabizi afite ubushobozi kandi afasha abandi, birababaje kubona yirengagiza se […] Nzakora mu bushobozi bwanjye mbunge.”

Zubeda yavuze ko azava muri Tanzania akoze ibishoboka byose agasiga se ahawe ubuvuzi nubwo bitoroshye kubona amafaranga ibitaro bisaba kugira ngo avurwe neza.

PNG - 568.3 kb
Se wa Diamond umaze igihe kinini yibana yafashwe n’uburwayi budasanzwe bushobora kumucisha amaguru
PNG - 610.1 kb
Inkuru iri gucicikana mu binyamakuru bitandukanye ni uko Se wa Diamond agiye gucibwa amaguru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Naty Kuya 20-02-2019

Ababyeyi bamwe iyi ngeso barayigira. Akangana nuwo bashakanye ubwo n’umwana akabigenderamo, umwana yamara gukura akaza ngo ndi so, ndi nyoko. Diamond mumuhe amahoro afasha uwamuruhanye.