Se wa Diamond arifuza gupfa kubera uburwayi bw’amayobera

Abdul Jumaa Umubyeyi wa Diamond, arembejwe bikomeye n’uburwayi budasanzwe bw’amaguru, uko iminsi ishira ararushaho kumererwa nabi, ku bwe arasaba urupfu.

Abaganga bavura se wa Diamond bavuze ko umwanzuro ari ukumuca amaguru. Umukobwa we witwa Zubeba uba mu Bwongereza aherutse kumusura asiga amwereye gushakisha ubushobozi akamujyana i Burayi.

Abdul Jumaa ashinja umuhungu we kumutererana, yabuze amafaranga yo kwivuza bigeza ubwo arembera mu rugo.

Mu kiganiro yagiranye na Ijumaa, se wa Diamond yavuze ko ububabare bumaze kumurusha imbaraga, ngo akomeje kuremba birushijeho bityo akaba asaba Imana kumuhamagara atarateseka cyane.

Yagize ati “Mu by’ukuri hari igihe kigera umuntu agacika integer kugeza ubwo ubona icyaba cyiza ari ugupfa. Aya maguru arandya cyane pe, ni umubabaro gusa.”

Yashimiye umukobwa we Zubeda uherutse kumusura , yavuze ko yamukoreye igishoboka cyose ariko ngo nyuma y’uko asubiye i Burayi uburwayi bwakomeje kwiyongera. Ati “Ataragenda yanyitayeho bishoboka ariko ubuzima bwakomeje kwanga.”

Zubeda ngo yagerageje kunga uyu musaza n’umugore we Sanura Kassim biranga ndetse na Diamond ngo yerekanye ko ntacyo bimubwiye.

Ubu, yahaye Diamond iminsi irindwi ngo abe yamuhaye ubufasha natabikora azahita atumiza ikiganiro n’abanyamakuru abasobanurire byimbitse iby’uburwayi bwe bamutabarize Tanzania imukusanyirize amafaranga ajye kwivuza.

Ati “Nzatumiza ikiganiro n’abanyamakuru mbereke ikibazo cyanjye ndebe ko banshakira ubufasha wenda bakaba bashyira hanze konti yanjye yo gucishaho ubufasha na nomero nkoresha.”

Ubu imyaka icumi irashize yibana ahitwa Magomeni muri Kagera mu buzima bubi mu gihe Diamond aba mu buzima buhenze na nyina ndetse na bashiki be rwagati i Dar es Salaam.

PNG - 491.6 kb
Abaganga bakomeje gushoberwa n’uburwayi bwa se wa Diamond
PNG - 581.4 kb
Ibinyamakuru bitandukanye byatangiye kwandika ko se wa Diamond yatangiye kwifuza gupfa
PNG - 725.8 kb
Se wa Diamond yafashwe n’uburwayi bw’amayobera ku maguru bishobora kuzatuma abaganga bayaca

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo