Safi Madiba uherukana n’umugore we mu kwa 2, yakomoje ku byo gutandukana na we byavuzwe

Nubwo aherukana n’umugore we Juduth mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, Safi Madiba yanyomoje igihuha cy’uko baba baratandukanye avuga ko n’ubwo amaze igihe kinini atamubona nta kibazo kiri hagati yabo.

Uyu muhanzi (Safi Madiba) wahoze mu itsinda rya Urban Boys, ubu akaba asigaye akora wenyine, hari hashize iminsi hari igihuha kivuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we Juduth.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Isango Star, Safi yavuze ko nubwo amezi abaye 6 atabonana n’umugore we, nta kibazo kirimo ngo kuko bavugana buri munsi.

Yagize ati "ameze neza duherukana mu kwa 2, biranyorohera rwose, umuntu aba yaravutse wenyine akabasha kuba umugabo, ntabwo rero iyo umaze gukura ari bwo wabura umuntu ngo uhangayike, ahubwo ugerageza gushaka uburyo wakoresha ibyateye imbere mukuvagana, ibintu nk’ibyo.”

Yakomeje agira ati "Ushohobora kubaka urugo n’udahari rukaba rwiza kuruta uwo mwaba muri kumwe, ibyo nta kibazo kirimo, ibyo gutandukana simbizi ni ibintu by’ibihuha, twatandukanye nabikubwira ariko sibyo.”

Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba na Niyonizeye Judith basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana akaramata, kuri uwo munsi ni nabwo hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa ababyeyi babiha umugisha.

Uyu mukobwa wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ho akorera, amaze amezi 6 atabonana n’umugabo we kubera impamvu z’akazi.


Ubwo yasezeranaga imbere y’amategeko, Safi Madiba yari agaragiwe na Riderman

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Habineza Ak Kuya 22-08-2019

Amakuru yibihuha ntabura, abantu baravuga ariko ntakundi.

Habineza Ak Kuya 22-08-2019

Amakuru yibihuha ntabura, abantu baravuga ariko ntakundi.